Kamonyi: Mu rugo rw’umuturage hafatiwe umufuka n’igice w’urumogi n’ifumbire yagenewe abahinzi ba Kawa
Urumogi rupakiye mu mufuka n’igice, ndetse n’ifumbire yagenewe abahinzi ba Kawa byafatiwe mu rugo rw’umuturage witwa Munyaneza Justin kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018. Ni mu Mudugudu wa Ngendo, Akagari ka Nyagishubi ho mu Murenge wa Nyarubaka.
Mu rwego rwo kurwanya ikoreshwa, itundwa n’icuruzwa ry’ibiyobyebwenge, Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafatiye mu rugo rw’umuturage urumogi ruri mu mufuka n’igice. Uretse uru rumogi, hanafatiwe ifumbire yagenewe abahinzi ba Kawa.
Iki gikorwa, cyakozwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage bamaze kumva no gusobanukirwa akamaro ko kurwanya ibiyobyabwenge byo ntandaro y’ibyaha bitandukanye.
Mu rugo rw’uwitwa Munyaneza Justin w’imyaka 49 y’amavuko niho hafatiwe uru rumogi rupima ibiro bisaga umunani ndetse n’ifumbire mvaruganda ingana n’ibiro magana ane(400kgs).
Muri uru rugo kandi rwa Munyaneza, hafatiwe uwitwa Nyandwi Leonidas w’imyaka 28 y’amavuko. Uyu yahafatiwe afite ikiro kimwe cy’urumogi yari amaze kurangura kwa Munyaneza, akiranguye amafaranga ibihumbi cumi na birindwi y’u Rwanda( 17,000Frws).
Yaba Munyaneza Justin, yaba na Nyandwi Leonidas ndetse n’ibyo bafatanwe, bashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha-RIB Musambira. Ifumbire niyo yoherejwe ku biro by’Umurenge wa Nyarubaka.
Mugambira Etienne, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka yabwiye intyoza.com ko iby’uru rumogi rwafatanwe umuturage, ngo yabatangarije ko arukura mu Ntara y’Uburasirazuba, naho iby’ifumbire mvaruganda yagenewe abahinzi ba Kawa yo ngo ni iyo yagiye agura n’abaturage.
Munyaneza Theogene / intyoza.com