Kamonyi: Polisi yasobanuriye abaturage iby’iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Bamwe mu baturage b’Akagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda biganjemo abagore n’urubyiruko kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018 basobanuriwe uko bakwiye guhagarara imbere y’ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko bakamagana ugusambanya abana. Basabwe kudaceceka no gufatanya n’izindi nzego kurirwanya.
Chief Inspector of Police (CIP) Eugenie Uwimana ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka kamonyi ari kumwe na Murerwa Marie, umukozi w’Akarere ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango no kurengera abana, basobanuriye abaturage ko bakwiye kuba abambere mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko ugusambanya abana, bagatanga amakuru.
Abaturage, basabwe ubufatanye mu gukumira no guca burundu ihohoterwa aho riva rikagera, ryaba irishingiye ku gitsina by’umwihariko ugusambanya abana n’irindi ryose, basabwe kuba ku isonga mu gukorana na Polisi n’izindi nzego batanga amakuru y’aho bumvise, babonye cyangwa bakeka ibikorwa by’ihohoterwa.
CIP Eugenie Uwimana yababwiye ati” Ihohoterwa ririmo kumunga umuryango, riramunga igihugu cyacu, ntawe ukwiye kwigira ntibindeba ahubwo twese dukwiye guhaguruka tukarirwanya, tugatanga amakuru, yaba abaturage, Polisi ndetse n’izindi nzego twese tugahana amakuru tugamije gusigasira umuryango nyarwanda. Ntaho twaba tugana turetse abakora ihohoterwa bakidegembya, ni tubatangaho amakuru tuzaba dutanze umusanzu mu kurandura ihohoterwa.”
Yakomeje ati” Hari abana bagisambanywa, ntabwo dukwiye kwemera ko abana bacu bangizwa ngo duceceke, ntabwo dukwiye guceceka mu gihe tubona cyangwa twumva ibikorwa by’ihohotera nk’ibi kimwe n’ibindi mu miryango yacu. Abantu babikora bakwiye gufatwa bagashyikirizwa inzego zibishinzwe. Abahishira ihohoterwa, bakigira ba ntibindeba kandi bazi ababikora nabo ni abafatanya cyaha, ni dufatanya kurirwanya tuzaritsinda kandi tuzaba dufatanije gutegura ejo heza h’igihugu cyacu, tuzaba dufashije umuryango Nyarwanda kugira icyerekezo cyiza.”
Murerwa marie, yagize ati” Ntabwo dukwiye kubona abana bacu bahohoterwa ngo duceceke, birababaje aho usanga kuri ubu umwana ahetse undi, yarasambanijwe agaterwa inda. Izo nkozi z’ikibi zitwangiriza abana zikwiye gukurikiranwa, ariko kandi ni mwe mufite uruhare mu kugaragaza abameze batyo batwangiriza abana, mukwiye kugaragaza ihohoterwa tugaharanira ko ricika mu muryango. Mureke tugire uruhare mu gufashanya duhanahana amakuru twiyubakire Igihugu kizira ihohoterwa, dutere imbere.”
Bamwe mu baganiriye n’intyoza.com nyuma y’ikiganiro, bahamya ko bafashijwe n’inyigisho bahawe kuko ngo bibukijwe inshingano zabo. Bavuga gusa ko aho umuryango Nyarwanda ugeze ku bijyanye n’ihohoterwa buri wese asabwa guhaguruka kuko ngo ritarwanywa hatabayeho ubufatanye kuri buri wese.
Ukuranyubwiza Jeannette yagize ati” Ibiganiro ni byiza kuko buri wese biramukebura akongera kwibutswa inshingano ze ku kurwanya ihohoterwa. Gusa, abana b’ubu ntibacyumvira ababyeyi, nubwo hari n’ababyeyi batakibabonera umwanya.”
Akomeza ati” Ibishuko mu bana byabaye byinshi, ngaho kuma Televiziyo barareba ibidakwiye, ikoranabuhanga naryo ryabazaniye ibindi utanamenya kuko babirebera ahihishe, bakabyigishanya hagati yabo cyangwa bakabyigishwa n’ababashuka, mbese hakwiye imbaraga za buri wese ariko kandi tukanabona abakora ibi byose bibi twigishwa babanirwa imbere yacu bityo n’uwabitekerezaga akaba yatinyira aho.”
Muri iki Kiganiro, ababyeyi n’abana bibukijwe ko bakwiye kujya bagira umwanya wo kuganira mu muryango, bagahanahana amakuru. Ko kandi kwitwa abana n’ababyeyi bidahagije gusa, ahubwo ko bakwiye no kubaka ubucuti butuma basangira byose bakabwirana byose, bagafatanya gukeburana aho byanze bakegera ubuyobozi.
Insanganyamatsiko ku bukangurambaga bw’iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina igira iti “ TWUBAKE UMURYANGO TWIFUZA TURWANYA GUSAMBANYA ABANA.” iki gihe cy’iminsi 16, gikorwamo ibikorwa bitandukanye by’ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bikorwa byose biganisha ku ihohoterwa, abaturage bahabwa ubutumwa bakanatanga ibitekerezo byabo, inzego bireba zirahaguruka ziramanuka zikegera abaturage ku bw’iki gikorwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com