Kamonyi: Ibikorwa byanyu nibyo bizahamya ko muri intore koko-V/Mayor Tuyizere Thaddee
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye Intore z’inkomezabigwi 459 zatorezwaga mu cyanya cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Remera-Rukoma kuva tariki 2-5 Mutarama 2019 kurangwa n’ibikorwa by’Intore aho bagiye ku midugudu, bagafasha abaturage mu gukemura ibibazo bitandukanye.
Tuyizere Thaddee, umuyobozi w’Akarere ka kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ubwo yasozaga itorero ry’Inkomezabigwi ikiciro cya 7, mu butumwa yazihaye azituma ku rugerero, yazisabye kurangwa n’ibikorwa bigaragaza ko batojwe koko kandi bagatorezwa gutumwa, by’umwihariko mu gufasha kubaka itorero ry’umudugudu, yabasabye kuba intore z’ibisubizo.
Yagize ati” Mutorejwe gutumwa kandi tubizeyeho intumwa nziza. Ibikorwa birivugira, tugire amagambo make ibikorwa bibe byinshi, muzabe intore zirangwa n’ibikorwa. Bajya bavuga ko umugabo ari usohoza ubutumwa bw’abamutumye, ariko hari n’ibyo mwiyemeje kandi iyo wiyemeje ikintu, ukakirahirira, ukagisinyira aba ari igihango ugiranye n’Igihugu, muri intore kandi murashoboye, ibikorwa byanyu bizabarange.”
Mubyo abatojwe biyemeje, bakabirahirira ndetse bakabisinyira, birimo; Gufasha abayobozi b’Itorero ry’Umudugudu mu ngamba zose abatozwa baherereyemo arizo; Ibirezi, Imbuto, Indirira ( Indirirarugamba), Indahangarwa, Ingobokarugamba hamwe n’ Inararibonye.
Bahize kandi kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa mu ngo zitabufite no kubakangurira kubugirira isuku, bahiga gufasha abajyanama b’ubuzima gushimangira imikorere y’igikoni cy’umudugudu hagamijwe kurandura burundu imirire mibi.”
Mu mihigo y’izi ntore z’inkomezabigwi, bahize kandi; Gukumira impamvu zose zatuma umwana ata ishuri no gusura abarivuyemo bakagaruka, bahiga kuzafatanya n’abaturage gukurungira inzu zose zitarimo sima hagamijwe kwimakaza isuku yo mungo no kwirinda imbaragasa zitera amavunja.
Mu gukomeza imihigo yabo, bahize Gukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge no gutanga amakuru aho bigaragaye, bahize gukumira impamvu zose zatera inda zitifujwe no gutanga amakuru ku bahohotewe, bahize gukangurira abaturage gukora imyitozo ngororamubiri by’umwihariko Siporo rusange iba ku cyumweru cya 3 cya buri kwezi.
Izi ntore z’inkomezabigwi, zahamije ko imihigo yose zahize zikanayisinyira ziteguye kuyesa ariko kandi zinashyira mu bikorwa inama n’impanuro bahawe n’ubuyobozi zizabafasha guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Bijejwe ko aho bagiye batisanga kuko ngo hari indi mitwe y’intore itandukanye bazafatanya mu gukemura ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda by’umwihariko bahereye aho batuye.
Mu gusoza iri torero, yaba ubuyobozi ndetse n’intore muri rusange bashimiye perezida paul Kagame wagaruye itorero mu Rwanda, bavuga ko ari kimwe mu bisubizo mu gufasha umunyarwanda kwiyubaka no kubaka igihugu, rikaba umusemburo w’impinduka nziza.
Abatorezwaga mu cyanya cy’urwunge rw’amashuri rwa Remera-Rukoma uko ari 459, ni abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye baturutse mu Mirenge ya Kayenzi, Karama, Ngamba na Rukoma.
Uretse aba, itorero ry’izi ntore z’inkomezabigwi ryabereye hirya no hino mu mirenge igize akarere ka Kamonyi ku masite atandukanye aho hatojwe abasore n’inkumi barangije amashuri yisumbuye 1715 ( niyo mibare y’abasoje itorero). Igikorwa cyo gutoza izi ntore nk’uko ubuyobozi bwabitangaje ngo cyagenze neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com