Menya neza uburyo ukwiye kwitwara mu gihe washobewe ibibazo byakubujije amahwemo
Mu rwandiko Pawulo intumwa yandikiye Abaheburayo10:38-39 hagira hati: “Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera. Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira. Ariko ntituri abasubira inyuma ngo turimbuke ahubwo turi abafite ukwizera kugirango turokore ubugingo bukomeze kubaho.”
Uyu mwanya uri gusoma iki cyigisho ushobora kuba ufite ibintu bikuremereye mu mutima bituruka ku bibazo urimo kano kanya, birashoboka ko ufite ubwoba bw’ubuzima bw’ejo hazaza bitewe n’uko ukeneye amafaranga arangiza ibibazo ufite mu muryango wawe cyangwa se ibibazo byawe bwite. Ushobora kuba waratawe ukaba igicibwa mu muryango ku mpamvu ziguturutseho cyangwa zitaguturutseho, ushobora kuba urwaye cyangwa se urwaje, ushobora kuba warabuze abawe wakundaga, ushobora kuba uri mu buzima butameze neza bitewe n’ ibibazo binyuranye wahuye nabyo.
Nibyo ku bantu hafi ya bose mu bibazo kenshi na kenshi dushaka gukora ibintu bitandukanye n’Ijambo ry’Imana, ndetse ku bakristo bo dushaka imirongo yo muri Bibiliya yo kugirango twemeze abantu ko inzira twafashe iri mu bushake bw’ Imana. Ariko mu byukuri akaba atari ukuri dukura mu kwizera kwacu nk’abakristo.
Mu gihe icyaba cyiza kurushaho ari ukubwira Imana uti:”Mana ndakwihaye njyewe ubwanjye, uranzi neza kandi uzi ibyangirira akamaro. Ndakwizeye ko umpa ibintu nkeneye kandi ko umpa ibintu by’ukuri bimbera inyungu kuri njye.”
Umwami wawe anezezwa no kuguha ibintu byiza kurusha ibyo wowe ubwawe wihitiyemo. Iyo wegereye Imana ukayizera igutegurira ibintu birushijeho kuba byiza ugereranyije n’ibintu wowe uzi ko ukeneye. Ubuzima bwa gikristo usabwa kububamo umunsi ku munsi. Iyo mu bitekerezo byawe ukomeje gupanga imigambi yawe ijyanye n’ibyo ushaka kugeraho mu nzira yawe ushobora kujya ubura imigisha myinshi Imana iba yaguteganyirije uwo munsi, ushobora kutanezererwa imibanire yawe n’Imana yawe ndetse n’ ibintu byiza Imana yaguhaye kuri uwo munsi.
Ushobora kubura cyane ibintu byagombaga kukunezeza kurushaho. Ibintu ubika mu mutima wawe cyangwa se mu bitekerezo byawe iyo ukomeje kubana nabyo ugakomeza kubiha agaciro ndetse ukabishyira no mu bikorwa nko mu gihe cyashize (ubusharire bwabyo) bizakubuza nabwo umunezero Imana yaguteganyirije.
Ijambo ry’Imana rivuga ko twagombye kubaho mu kwizera “Heb.10:38. Kubaho kubwo kwizera bisaba kwikuramo amarangamutima y’ububabare. Ni ngombwa kwihana vuba kuri buri cyaha, ntiwemerere ko amarangamutima y’ubusharire cyangwa se icyaha biguma mu mutima wawe. Ugomba kubaho ku bwanone atari kubyashize cyangwa ibizaza. Umukristo ntashobora kujya mu gitanda kuryama ninjoro hari ikintu runaka hagati ye n’Imana ye atabanje kwiyezaho. Iyo hari ikintu kimbabaje cyangwa kibabaje mugenzi wanjye birasaba kurwana nacyo kuburyo ukinesha kugeza ku isaha ya nyuma y’uwo munsi.
Niba wumvaga ko wahawe akato n’umuryango wawe cyangwa abandi, ako kanya jya ku Mana yawe uyibwire akababaro kawe. Niba wumva ko wababajwe kandi bikaba biri kukugora gutanga imbabazi jya ku Mana uyibwire ikibazo cyawe n’ ibindi. Iyo tujyanye ibituremereye ku Mana umunsi ku munsi, tuba twishyize mu mwanya wayo kugirango ubwayo yigaragaze muri twe kandi iduhe imbaraga ndetse idushoboze no kuba muri iyo nzira y’ibyo bibazo. Twishyira mu mwanya wo kuyizera mu kutuyobora, mu kutwerekeza ndetse no kukubohora.
Gukura ku rukundo rwacu ku Mana bitanga umusaruro wo kugendera mu kwizera. Ugenda urushaho kuba inshuti y’ Imana mu gihe ugenda ushobora kuyizera. Uko ugenda urushaho kwizera umuntu munasangira ubuzima ni nako ugenda ukora kimwe n’ibyo akora. Kwizera no gukundana bituma mugirana isano cyane.
Reka uyu munsi wa none ibibazo byawe bikwigize bugufi n’Imana aho kugutandukanya n’Imana. Irukankira ku Mana kandi uruhukire muri yo. Tuzarushaho kuyisobanukirwa no gusobanukirwa kurushaho icyo yaturemeye kuba cyo, kandi tuzamenya uko ishaka ko twitwara mu mibanire yacu n’abandi. Tuzamenya ukuri kandi dusobanukirwe n’ibifite akamaro ku buzima bwacu. Nukomeza kwemerera ububabare bwawe bukakwegereza Imana uzarushaho kumenya ibintu by’ingirakamaro kuri wowe mu gushaka kw’Imana.
Kandi uzakira ubwo bubabare bwawe, ibyo bibazo byawe bizarangira kuko icyo Imana ishaka ni ukuvura ibyo bikomere biri ku mutima wawe. Tumira Imana gukora imirimo yayo muri wowe uyu munsi. Bikore mu kwizera kandi ndakwizeza ko Imbaraga z’ Imana zimanuka zikakubohora mu izina rya Yesu Kristo, Amen. Imana iduhe umugisha.
Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ahubwo ni Ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukarigezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: estachenib@yahoo.com