Kamonyi: Ihohoterwa, amakimbirane n’ibindi bibuza umuryango gutekana byaba amateka-SEVOTA
Umuryango SEVOTA ufite mu nshingano zawo guteza imbere umugore, kurwanya ihohoterwa rimukorerwa n’irikorerwa abana hagamijwe kubaka umuryango utekanye, kuri uyu wa 12 Werurwe 2019 waganiriye n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma hagamijwe gushaka igisubizo cyo kubaka umuryango utekanye.
Abagize umuryango SEVOTA bahamya ko ibibazo bigaragara mu muryango birimo ihohoterwa ryaba irikorerwa umwana n’umugore, kwaba ukutumvikana gushingiye ku makimbirane y’uburyo bwose n’ibindi bituma umuryango udatekana, ngo bishobora gukumirwa no kwirindwa mu gihe buri wese ikibazo akigize icye.
Nishimwe Marthe, umukozi wa SEVOTA ushinzwe imishinga ubwo yaganiraga n’abaturage bo mu Murenge wa Rukoma, Akagari ka Taba mu nteko y’abaturage yabaye kuri uyu wa 12 Werurwe 2019, yabakanguriye guhaguruka bakarwanya icyo aricyo cyose cyatuma umuryango udatekana, abahamiriza ko mu gihe buri wese ikibazo cy’umuryango akigize icye nta kabuza umuryango uzabaho utekanye.
Yagize ati” umuryango udatekanye ntabwo uburamo amakimbirane, ihohoterwa, gucana inyuma, abana baterwa inda zitateganijwe, indwara zitandukanye zirimo na SIDA, ubukene, guta amashuri kw’abana n’ibindi biwudindiza. Dukwiye gufatana urunana, ikibazo buri wese akakigira icye bityo tugaharanira kugira umuryango utekanye, ibi bibazo bihungabanya umuryango tukajya tubyumva nk’amateka.”
Nishimwe yabwiye intyoza.com ko ubu bukangurambaga bakoreye mu murenge wa Rukoma ari ubugamije guhesha umuryango agaciro no gutuma ubaho utekanye. Avuga kandi ko ari igikorwa cyiyongera ku bindi uyu muryango usanganwe.
Ubu bukangurambaga ngo babutangiye tariki 8 Werurwe 2019 bahereye ku nsanganyamatsiko y’umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, aho iyi nsanganyamatsiko igira iti “ Dufatane urunana twubake umuryango utekanye”. Hejuru y’iyi nsanganyamatsiko ariko ngo banabitewe no guhangayikira ibibazo byugarije umuryango mugari muri rusange, aho kudatekana kwawo biwudindiza mu iterambere.
Agira kandi ati” Turahamagarira buri wese kutigira nti bindeba, buri wese abe ijisho rya mugenzi we aho atuye n’aho agenda, tube ba bandebereho dukore ibyiza bituma abatubona bifuza kugira ibyiza babona cyangwa bumva mu muryango wacu mwiza utekanye.”
Nishimwe Marthe, abona ko mu gihe inzego zose hamwe n’abaturage bicaye hamwe bakaganira ku bibazo byugarije umuryango nta guca ku ruhande, igihe umugoroba w’ababyeyi, inteko z’abaturage, amasibo ndetse n’andi mahuriro ahuza abaturage azaba akora neza, nta kabuza ibibazo byugarije umuryango bizabonerwa ibisubizo bikwiye.
Nishimwe, avuga ko iki gikorwa batangiye nka SEVOTA ahanini kirimo kwibanda mu kujya mu nteko z’abaturage hirya no hino by’umwihariko mu turere twa Kamonyi, Kirehe, Muhanga, Ngororero bakaganira ku bibazo bitandukanye byugarije umuryango hagamijwe kugira imyumvire imwe yo kubikumira no gushaka uko umuryango wabaho utekanye bikanawurinda ubukene ugakora witeza imbere.
Iki gikorwa cya SEVOTA yatangiye ku munsi wa tariki 8 werurwe 2019 ari nawo munsi Isi yose yahariye kuzirikana umugore, ni kimwe mu bikorwa bigize umushinga “ICYEREKEZO MPISEMO”, uterwa inkunga na UNwomen mu bikorwa bijyanye no guteza imbere umugore hagamijwe kurwanya ihohoterwa mu ngo no mu muryango mugari, inda zitifuzwa mu bangavu, kwita ku mashyirahamwe cyangwa amakoperative y’abagore babana na Virus itera SIDA n’ibindi.
Munyaneza Theogene / intyoza.com