Kamonyi: Komiseri Dusabeyezu asanga umugororwa witegura gutaha adakwiye gutegurwa wenyine
Tasiyana Dusabeyezu, Komiseri muri Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge avuga ko mu gihe hategurwa umugororwa ugiye gusubira mu muryango, hakwiye no kuzirikanwa abo agiye gusanga nabo bagategurwa. Kutabikora gutya ngo hari ibyangirika.
Komiseri Dusabeyezu, ushinzwe by’umwihariko ibikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu turere twa Kamonyi, Muhanga na Ruhango, aherutse gutangariza itangazamakuru ko gutegura gusa umugororwa ugiye gutaha bidahagije mu gihe abo asanga badateguye.
Ibi, Komiseri Dusabeyezu yabitangaje tariki 13 Werurwe 2019 mu mwiherero w’iminsi 2 waberaga mu Karere ka kamonyi ugahuza abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri aka karere.
Yagize ati” Nibyo rwose, n’imiryango basanga bagomba kuyitegura kuko hashize igihe kinini abo bantu batabonana, badahura. Gahunda zarahindutse, imikorere yarahindutse, imyumvire yarahindutse, iyo uteguye rero uruhande rumwe ntutegure abo basanga usanga babandi batahutse aho kugira ngo bisange mu miryango yabo, bisange mu bavandimwe babo bagira ikintu cyo kwiheza”.
Agira kandi ati “ Habura ikintu cyo kwisanzura, habura ikintu cy’ubufatanye, kuko ba bandi( abo basanze) bahora bababona nk’abanyabyaha, nk’abajenosideri( abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994), nabo bakavuga ngo abo dusanze nabo nti badukunda, nti badushaka, ariko iyo wigishije habamo ikintu cyo kugira ngo impande zombi zizarangwe n’indangagaciro y’ubworoherane no kwakira ibibazo biba byaravutse hagati aho ngaho abo bantu batabana”.
Komiseri Dusabeyezu, avuga ko nubwo ubushakashatsi bw’igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge giheruka gukorwa na Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2015 mu gihugu cyerekanye ko bugeze 92,5%; kuri we ngo haracyari inzira ndende. Ahamya ko kwigisha ari uguhozaho ariko kandi gahunda ya “Ndumunyarwanda” ngo igomba gushyirwamo imbaraga cyane, kimwe n’izindi gahunda zigamije kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu banyarwanda.
Umwiherero w’abagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu karere ka kamonyi witabiriwe n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye ahanini bagizwe n’abigeze kuba abayobozi mu karere ndetse n’ibyahoze ari amakomine, hakazamo abajyanama bose bo mu nama njyanama, inzego z’umutekano, hakaza kandi imiryango itari iya Leta( NGOs) ifasha mu bumwe n’ubwiyunge.
Munyaneza Theogene / intyoza.com