80% by’abahamagara imiyoboro ya polisi y’igihugu bavuga ibiterekeranye n’impamvu yashyizweho
Polisi y’igihugu itangaza ko mu bantu bahamagara ku mirongo yayo ya Telefone ihamagarwa ku buntu, abagera kuri 80% bavuga ibidahuye n’impamvu iyo mirongo yashyiriweho.
Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 22 Werurwe 2019, kigamije kunoza imikoranire ya kinyamwuga hagati ya polisi n’itangazamakuru, ubuyobozi bwa polisi y’Igihugu bwagaragaje ko abaturage benshi bataramenya impamvu iyo mirongo itandukanye yabashyiriweho.
Saa Saba z’amanywa, ubwo abanyamakuru bagera kuri 200 batemberezwaga munzu y’ikoranabuhanga ahakirirwa za terefoni ziturutse mu baturage, hari hamaze kwakirwa terefoni zirenga gato ibihumbi cumi na bitanu, mu gihe izigera ku bihumbi 30 gusa zingana na 20% arizo zatanze ubutumwa burebana n’impamvu zashyiriweho.
Commissioner of Police Oscar Sakindi uyobora ishami ry’ikoranabuhanga muri polisi y’igihugu akaba avuga ko ari imbogamizi ikomeye ku mikorere ya service batanga.
Ati “Byanze bikunze aba bantu benshi bahamagara bavuga ibidahuye n’impamvu bashyiriweho iyi mirongo batuma hari abafite ibibazo batakirwa kubera ubwinshi cyangwa bakabura umurongo”.
Polisi y’igihugu ikaba isaba itangazamakuru kuyifasha kumenyekanisha akamaro k’imiyoboro itandukanye abaturage bashyiriweho, no kuyikoresha uko bikwiye.
Iyo mirongo itishyurwa ihamagarwaho kuri polisi y’igihugu ni 112 ku bakeneye ubutabazi bwihutirwa, 110 ku bahuye n’impanuka cyangwa ibibazo bibera mu mazi magari, 113 ku bakeneye ubufasha ku birebana n’ikoreshwa ry’imihanda, 111 ahabaye inkongi z’imiriro, 116 ku bana basaba ubufasha, 3511 ubonye abapolisi barimo gukora ibinyuranyije n’inshingano zabo, 3512 ku birebana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina na 997 ku bibazo birebana na Ruswa.
Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye akaba n’intumwa nkuru ya Leta, unafite polisi y’igihugu mu nshingano yasabye itangazamakuru kongera imbaraga mu guhugura abanyarwanda n’abaturarwanda, babaganisha aheza no kumenya ibibakorerwa.
Ati “Utazi iyo ava ntamenya iyo ajya. Ariko kandi utabashije kubimenya agomba kubibwirwa no kubyigishwa. Itangazamakuru ni intumwa nziza yo guhugura abaturage igihe murikoresheje neza. Nimubere abanyarwanda isoko y’amakuru n’ubumenyi bibateza imbere “.
Minisitiri Busingye akaba yanasabye itangazamakuru n’abanyamakuru by’umwihariko kwirinda gukora ibyaha kuko ababigwamo bagongwa n’amategeko.
Mu byaha byagarutsweho cyane harimo ibikorerwa ku ikoranabuhanga.
Emmanuel Mugisha umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’igenzura rw’itangazamakuru (RMC) akaba yasabye abanyamakuru kunoza ubunyamwuga no kuzuza inshingano zabo bashingiye ku mahame y’itangazamakuru, amategeko n’icyerekezo cy’Igihugu.
Buri mwaka, polisi y’Igihugu n’inzego bafatanya mu gukumira, kugenza no guhana abahamwa n’ibyaha, bagirana n’itangazamakuru, ibiganiro bigamije kwimakaza no kunoza ubufatanye mubyo bakora.
Umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu Juvénal Marizamunda akaba avuga ko iyo mikoranire itanga umusaruro ku mpande zombi, kandi ko bazakomeza kuyishyigikira.
Ernest Kalinganire