Nyagatare: Ibiyobyabwenge imwe mu ntandaro y’amakimbirane mu miryango
Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Gatunda na Rukomo bavuga ko ibiyobyabwenge ari kimwe mu bikurura amakimbirane yo mu miryango, ibi biremezwa kandi n’ubuyobozi bw’aka Karere bugasaba ababicuruza n’ababinywa kubireka kuko byangiza ubuzima bwabo.
Nyirihirwe Virginie, umuturage wo mu murenge wa Gatunda, akagari ka Nyamikamba, umudugudu wa Rwebare, avuga ko kugeza ubu abaturage bahangayikishijwe na bamwe bitwaza ijoro bakajya mu gihugu cya Uganda kuzana ibiyobyabwenge bakanabicuruza.
Yagize ati” Hari abaturage bagenzi bacu bacuruza ibiyobyabwenge babikura Uganda. Ibi biyobyabwenge nibyo benshi banywa bakirirwa barwana n’abagore babo bakangaza abana ndetse bikaba n’intandaro yo gusenya ingo. Kandi niyo tubamenye tubibwira ubuyobozi bagakurikiranwa”
Bamporineza Theodeta afite imyaka 30 atuye mu murengewa Gatunda, Akagari ka Nyamikamba, Umudugudu wa Rwebare. Yemeza ko bamwe mu bagabo bo muri uwo murenge bambuka hakurya Uganda bakazana kanyanga. Bitewe n’uko ubuyobozi bwahagurukiye abacuruza ibiyobyabwenge ubu byaragabanutse kuko ababikora bahigwa bukware kugira ngo bahanwe n’amategeko.
Ati” Abagabo b’inaha iyo baciye urwaho kanyanga barayinywa iyo bayinyoye rero bagasinda bateza amakimbirane mu ngo zabo ariko iki kibazo kiri kugabanuka kubera ubuyobozi bwagihagurukiye.”
Juliet Murekatete, Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza, yemeza ko iki kibazo gihari ariko kugeza ubu cyagabanutse ugereranyije n’ibihe byahise.
Ati” Ibitera amakimbirane ni byinshi, harimo ibiyobyabwenge kuko dufite imirenge itandatu yose ikora ku gihugu cya Uganda, hari n’ibyo dusanga byanditseho for exports only( ibijyanwa hanze gusa) urumva ko baba bakingira ubuzima bw’abaturage babo bagashaka kwica abahandi. Nk’aba nsaba umuturage uwariwe wese ubikora yaba ababinywa cyangwa ababigurisha kubireka kuko ari ukwangiza ubuzima bw’abanyarwanda. Uzajya afatwa wese azahanwa by’intangarugero.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare bufatanye n’inzego z’umutekano bakomeje urugamba rwo guhashya abacuruza ibiyobyabwenge. Kuri ubu hari ababicuruzaga bagera kuri 200 bari kuganirizwa. Ni urugamba rurerure ariko ubuyobozi buvuga ko bushyizemo imbaraga. Ibiyobyabwenge bigaragara mu karere ka Nyagatare ni Kanyanga, Zebra n’izindi inzoga z’inkorano zitemewe n’amategeko.
Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge, ingingo ya 263 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ifata uwabifatiwemo nk’uwakoze icyaha ku buryo uwo urukiko rugihamije ahabwa ibihano bigera no ku gihano cy’igifungo cya burundu.
Maisha Patrick