Kigali/Mumena: Itorero ku mudugudu rizafasha kwishakamo ibisubizo no kugira icyerekezo kimwe
Abatuye mu kagari ka Mumena, Umurenge wa Nyamirambo Akarere ka Nyarugenge batangaza ko itorero ku mudugudu rizafasha kurushaho kwimenya no kugira ishyaka ryo gukunda igihugu, bakabyaza umusaruro amahirwe bafite binyuze mu masibo y’intore ku rwego rw’Umudugudu.
Aba baturage, bahamya ko itorero ku mudugudu rizabafasha kwishakamo ibisubizo no kwigira, gusubiza umuco w’abanyarwanda agaciro kawo. Rizanabafasha kandi kurangwa n’icyerekezo kimwe bahuriyeho mu guharanira kwiteza imbere kandi bafite ishema ryo guteza imbere Igihugu.
Ibi babitangarije mu gitaramo cy’inkera y’imihigo no kuvuga amacumu, aho abaturage batuye imidugudu igize akagari ka Mumena bose bahuriye mu mu mudugudu wa Kiberinka, bakibutswa ko bafite imyumvire imwe n’Indangagaciro basangiye mu kubaka ubumwe bwabo no gukunda Igihugu, ko buri wese afite inshingano n’imigambi yo gukunda Igihugu, bityo ko uburyo bwo kuyigeraho ari uruhare rwabo mu kuyishyira mu bikorwa.
Umukuru w’itorera ku rwego rw’Akagari ka Mumena, Semana Alphonse avuga ko mu itorero ariho hari isoko ry’ibyiza byose abanyarwanda bakeneye mu kwiyubaka no kubaka Igihugu. Ko ariryo gicumbi cy’ubupfura, Urukundo n’umuco w’amahoro, rikaba inzira yo kwishakamo ibisubizo no kwigira.
Ati“ Itorero ku Mudugudu niryo shingiro rikomeye cyane duha agaciro kubera ko rigera kubanyarwanda bose. Rigamije kugira ngo abanyarwanda bose basobanukirwe neza amateka yacu, umuco wacu, basobanukirwe neza inkingi zikomeye zirimo; Ndumunyarwanda, Ubumwe bw’abanyarwanda, ko ariryo pfundo rikomeye cyane rituma twishakamo ibisubizo kuko tuba dusobanukiwe neza n’uko twakwitanga bihebuje ku bw’Igihugu cyacu”.
Uhagarariye inama nkuru y’abagore mu murenge wa Nyamirambo akaba umuturage utuye mu kagali ka Mumena Nyirasafari Marie Solange, avuga ko gahunda y’itorero ry’umudugudu bayishimiye cyane, kuko biteze ko rizafasha buri muturage kuba intore, agasigasira indangagaciro z’ubutore mu byo akora byose, bikazabafasha kugera ku cyerekezo cy’iterambere igihugu cyifuza, vuba kandi buri wese abigizemo uruhare.
Umunyamabanga nshwingwabikorwa w’akagali ka Mumena Bagaza Faustin avuga ko isibo z’intore ku rwego rw’umudugudu zabafashije mu gukumira bimwe mu byaha byagaragaraga muri mumena no kwimakaza isuku. Ashimangira kandi ko nta shuri ribaho ryaruta itorero.
Yagize ati “Hari byinshi tumaze kugeraho tubikesha iyi gahunda y’isibo kuko turahura tukaganira kandi bidufasha no guhiga buri rugo rukagira umuhigo ari nako twese ku rwego rw’umudugudu usanga tunafite imihigo bikanadufasha gukurikirana tureba niba abaturage bahize ibyo biyemeje bari kubishyira mu bikorwa.”
Yakomeje agira ati” Nta shuri nzi riruta itorero nk’uko umukuru w’Igihugu cyacu akaba ari nawe Ntore izirusha intambwe yavuze. Aha niho tuvoma ubutwari butuma igihugu cyacu kiba uko kimeze uyu munsi. Ikintu gikomeye kirimo ni uko rikumira ibyaha kuko tuba twabaye umuntu umwe.”
Mbere y’umwaduko w’Abakoroni Itorero ry’Igihugu ryari IRERERO ry’Igihugu, rikarera abanyarwanda rikabubakamo imico myiza(ariyo twita Indangagaciro) Itorero rifite intego rusange yo kubaka Umunyarwanda ukunda Igihugu, ukunda umurimo, ufite Indangagaciro na Kirazira z’umuco nyarwanda kandi ufite umuco w’ubutore.
Byiringiro Jean Elysee