Karongi / Rufungo: Ikibazo cy’abagore bacuruza imbuto ku muhanda kiri kuvugutirwa umuti
Ubuyobozi bw’Akarere ka karongi buvuga ko ikibazo cy’abagore bakorera ubucuruzi bw’imbuto n’imboga mu isantere y’ubucuruzi ya Rufungo mu Murenge wa Rugabano kiri mu birimo kuvugutirwa umuti ugamije kubabonera ikibanza kiboneye bakava mubyo gutega umuhisi n’umugenzi biruka mu muhanda no ku modoka ihise yose.
Bamwe mu bagore bacuruza imboga n’imbuto ku muhanda w’abava cyangwa bagana Kibuye( Karongi), aho batega imodoka ihise yose n’umuhisi n’umugenzi mu isantere y’ubucuruzi izwi nka Rufungo, babwiye n’intyoza.com tariki 24 Werurwe 2019 ko babangamiwe no gukorera ubu bucuruzi mu muhanda batagira ahantu bahagaze.
Mu gushaka kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere burimo gukora ngo bukure aba bacuruzi ku muhanda, twegereye umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu maze aduhamiriza ko iki kibazo cyizwi kandi ko kiri kuvugutirwa umuti.
Bagwire Esperance, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe iterambere ry’ubukungu yabwiye intyoza.com ko iyi santere ya Rufungo iri kugenda ikura cyane ko ihuza akarere ka Karongo n’aka Rutsiro.
Avuga ko bamaze kubona ubwinshi bw’abaturage bahacururiza ibintu bitandukanye birimo imbuto, amata n’ibindi biribwa, basanze hari ikigomba gukorwa cyane cyane kirebana n’umutekano wabo mu muhanda ndetse n’uburenganzira bwabo bwo gukorera ahantu habafasha kubona abakiriya ariko kandi hanarengera ubuzima bwabo ku bijyanye n’imvura ndetse n’izuba hanyuma na byabindi bacuruza bikagira ubuziranenge”.
Agira ati” Twaganiriye n’Akarere ka Rutsiro duhuza abahacururiza kuko ku mpande zombi urumva ko bahari cyane ko ikijyanye n’amata niyo akunze kuba yakwangirika mu gihe adatunganije neza, tugira ibyo twumvikanaho. Hanyuma ku ruhande rw’abacuruza imboga n’imbuto twemeranywa ko Akarere ka Karongi kazashaka ahantu bakorera”.
Vice mayor Bagwire, akomeza ati“ Twamaze kubona ikibaza( Site) kizubakwaho Gare ku buryo akajagari ko kuzana ibicuruzwa ku matagisi bitazongera. Muri iyo Gare hazashyirwamo agasoko k’abagore bacuruza imboga n’imbuto hanyuma ku mpande hashyirwe Kiyosike zizajyamo ibicuruzwa bitandukanye harimo na Resitora”.
Bagwire, ahamya ko nubwo ubu bucuruzi bugikorerwa mukajagari ku muhanda aho umutekano w’ibicuruzwa n’ababicuruza ukemangwa, ngo akazi aba bagore bakora katumye hari byinshi bikemuka mu muryango birimo igabanuka ry’amakimbirane no kongera agaciro kabo mu muryango kuko umusanzuwe usanga ari ntagereranywa mu kubaka iterambere ry’urugo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com