Muhanga: Minisitiri na Mayor banze kuvugana n’itangazamakuru
Abanyamakuru bahagarariye ibitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda bashatse kuvugana n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imali n’igenamigambi n’Umuyobozi w’Akarere banga gutanga amakuru.
Ubwo kuri uyu wa 5 Mata 2019 hasozwaga inama mpuzabikorwa y’Akarere yabereye i Gahogo mu kigo cy’ishuri ry’abadiventiste, abanyamakuru bitabiriye iyi nama begereye Mayor Uwamariya Beatrice uyobora Akarere ka Muhanga na Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri MINECOFIN banga kuvugana n’Itangazamakuru ngo bagiye kubanza gufata ifunguro.
Bagenda, basize babwiye Abanyamakuru ko bihangana bakabasanga kuli Hoteli Splendid ibarizwa mu mujyi wa Muhanga bakavugana nabo barangije kwiyakira.
Uwamariya ati:Turihuta mushake uko mwambuka muradusanga kuri Hoteli niho tuvuganira”. Aho inama yabereye n’aho iyo Hoteli iherereye ni ibirometero bigera kuri 3.
Abanyamakuru bagiye bageze kuri Hoteli bategerereza aba bayobozi bombi hanze yayo, aho basohokeye begereye Minisitiri Uwera abima amatwi yinjira mu modoka ahita yigendera, habe no kubwira abanyamakuru uko babona amakuru bari bamukeneyeho.Mayor Uwamariya we yongeye kubwira abanyamakuru ngo bamusange ku Karere, babona ko ari nk’amananiza no gushaka kwimana amakuru, bahereye ku byari bimaze kubabaho babona ko nta cyizere bahitamo gutaha nta makuru (interview babonye).
Umwe muri aba banyamakuru yabwiye Intyoza.com ko ibyakozwe n’aba bayobozi bigaragaza agaciro gake baha Itangazamakuru. Avuga ko ibi birimo kwirengagiza nkana itegeko ryo kubona no gutanga amakuru. Ni itegeko No 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rishyiraho uburyo bwo kubona amakuru n’amakuru atemerewe gutangazwa.
Abanyamakuru bari bitabiriye iyi nama mpuzabikorwa kuva itangiye mu masaha ya mugitondo kugeza ku i saa kumi z’igicamunsi n’abo mu bitagazamakuru; RBA, Umuseke, Huguka, TV1 na Radio 1, intyoza.com, Daily News na Kigali Today.
Munyaneza Theogene/intyoza.com