Icyerekezo n’ibyifuzo byacu bishingiye kuri uru rungano rw’abato muri twe-Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda paul Kagame, ubwo yatangizaga umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu ijambo rye yagarutse ku gaciro igihugu giha urubyiruko, yongera no kurusaba gukomeza kuba imbaraga z’igihugu.
Perezida Kagame, yabwiye abitabiriye bose umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi ko icyerecyezo n’ibyifuzo by’ubuyobozi bw’igihugu n’abanyarwanda muri rusange bishingiye ku bakiri bato ( urubyiruko). Agaragaza ko imbuto zabo zishobora kuvamo kuvamo ibintu byinshi bitandukanye.
Yagize ati” Icyerekezo n’ibyifuzo byacu bishingiye kuri uru rungano rw’abato muri twe. Igiti kigororwa kikiri gito, kandi imbuto ye ishobora kuvamo ibintu byinshi bitandukanye. Urubyiruko rw’abanyarwanda rufite ibyo rukeneye byose mu gukomeza guteza imbere igihugu cyacu. Bafite inshingano yo gukomeza kugira ibintu ibyabo, kandi bakagira uruhare mu kubaka u Rwanda twifuza kandi rutubereye”.
Perezida Kagame, yakomeje avuga ko ubu abanyarwanda ari beza kurusha mu bihe byashize, ariko ko bashobora no kuba beza kurushaho. Yavuze ko nta munyarwanda ukwiye kumva ko yageze iyo ajya.
Ati“ Nitwe bantu ku Isi badakwiye kugwa mu mutego wo kwijuta ngo twumve ko twageze iyo tujya, cyangwa ngo turebere ibikorwa nta ruhare tubigizemo”.
Perezida Kagame yavuze ko igihugu kimaze gutera intambwe, ko ubwoba n’umujinya byasimbuwe n’imbaraga ndetse n’icyerekezo bituma baba abato n’abakuru bose hamwe bakomeza kujya mbere. Avuga kandi ko nta n’ukwiye kwibeshya ku mbaraga abanyarwanda bafite bakuye mubyo banyuzemo byose.
Munyaneza Theogene / intyoza.com