Kamonyi: Iyo utaza kuba umututsikazi uba ukubitwa buri munsi-amagambo yabwiwe uwarokotse Jenoside
Mukashema Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yabwiwe amagambo afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside n’umucuruzi witwa Makeli Dominique. Ibi byabereye mu Murenge wa Musambira ku mugoroba wa tariki 8 Mata 2019.
Amakuru agera ku intyoza.com ndetse akanemezwa n’ubuyobozi bwa Ibuka mu Karere ka Kamonyi ndetse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Musambira ni ay’uko Mukashema Chantal warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 yabwiriwe amagambo afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside mu kabari ka Dominique Makeli ( ari nawe ukekwaho kuyamubwira).
Bijya gutangira ngo Makeli yatangiye yita uyu Chantal wari winjiye mu kabari aganira n’abo asanze ko ari indaya. Mu gukomeza gushyogoranya nibwo ngo yaje kumubwira aya magambo ati ” Va hano wananiye umugabo wawe,arongera ati ’’Ntukangishe ko uri Umututsikazi ngo witwaze icyo uri cyo, iyo utaza kuba we wari kujya ukubitwa buri munsi’’ arongera ati niyo waba we incuro ijana (100) ntacyo wambwira nakwica dore ko mfite seretifika eshanu (5) zo kuyobora abatutsi n’abahutu’’. ( Aya magambo ari muri raporo yakozwe n’abagize itsinda rikurikirana ibikorwa byo kwibuka mu Murenge wa Musambira ryanageze aho ibi byavugiwe).
Mpozenzi Providence, Umunyamabanya Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musambira yahamirije intyoza.com ko aya makuru ari impamo. Ko bamufashe bakamushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha-RIB ikorera mu murenge wa Musambira.
Bamwe mu batangabuhamya umunani bari muri aka kabari bahamya ko aya magambo afatwa nk’ingengabitekerezo ya Jenoside yavuzwe na Makeli ndetse bagahamya ko bamubwiye ko avuze nabi, ndetse akwiye gusaba imbabazi uwo yari ayabwiye ariko ngo arabahakanira ahubwo akomeza kuvuga nabi bahitamo guhita basohoka akinga akabari ke.
Mu gihe u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, mu karere ka Kamonyi mu mirenge itandukanye ikagize hakomeje kugaragara bamwe mu baturage bavugwaho imvugo n’ibikorwa byiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside bakorera bakanabwira abarokotse Jenoside.
Kugera ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu Dominique Makeli ukekwaho amagambo y’ingengabitekerezo afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Musambira aho yashyikirijwe ishami ry’ubugenzacyaha RIB ngo ikore iperereza. Hari kandi n’aba batangabuhamya bari kubazwa kubyo bumvise, bazi kandi babonye.
Munyaneza Theogene / intyoza.com