Kamonyi: Ashaje atageze ku mushinga we wo kugira imodoka kubera jenoside
Umusaza witwa Ngango Faustin, wo mu karere ka Kamonyi avuga ko yagiye yiha umuhigo kenshi wo kugura imodoka agakomwa mu nkokora n’ibikorwa by’ubusahuzi byakorerwaga abatutsi muri gahunda yo kuzabatsemba.
Hari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe abatutsi ku rwego rw’abikorera mu karere ka Kamonyi, wabaye kuwa 11 Mata 2019 ku rwibutso rwa Kamonyi.
Ngango ubu ufite imyaka 71, avuga ko kuva mu busore bwe yari umucuruzi, akaba yari afite intego yo kugura imodoka ariko agahora asahurwa kugeza mu 1994 ubwo hakorwaga jenoside yeruye.
Yagize ati “Imodoka yaguraga hagati y’ibihumbi 100 n’150. Kuko nacuruzaga nashakaga kuyigura. Nuko ngura toni 5 z’ibishyimbo ngura n’inka 4 ngamije gushakisha andi mafaranga maze nkazagurishiriza rimwe nkagura imodoka n’ubucuruzi bwanjye bugakomeza”.
Uyu musaza avuga ko ibitero byabagabwagaho byatwaye inkaze n’ibishyimbo ndetse n’ibindi bicuruzwa agasigarira aho. Ibi kandi ngo byakorwaga kenshi uko yabaga atangiye kongera kwijajara, kugeza ubwo ubucuruzi bwe buhagaze.
Perezida w’urugaga rw’abikorera mu karere ka Kamonyi Jean Marie Vianney Munyankumburwa(Mburwa), avuga ko ubu abikorera basabwa gukoresha amahirwe y’umutekano bafite bagateza imbere ubucuruzi bwabo.
Ati “Mu mutekano mukeya abikorera barahagorerwa cyane. Mbere no mu gihe cya jenoside abikorera b’abatutsi ntagaciro bahawe. Ubu abikorera twese dukwiye gushyiramo imbaraga tukabyaza umusaruro umutekano uhamye dufite”.
Umushyitsi mukuru muri uwo muhango, depite Rwaka Theobald akaba nawe yabasabye kubumbatira ibyagezweho no guhashya ingengabitekerezo ya jenoside aho igaragara cyane cyane mu bikorera.
Ati “urebye ingero zitangwa ku ngengabitekerezo zagaragaye, ziganje mu bikorera cyangwa zikabera aho bakorera. Murasabwa rero kuzikumira ngo hato ejo hatazagira udusubiza inyuma.
Ni ku nshuro ya mbere abikorera bo mu karere ka Kamonyi bibutse by’umwihariko abikoreraga bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ernest Kalinganire