Kigali: Hatangijwe amahugurwa agamije kunoza imikoreshereze y’umuhanda mu bamotari
Kuri uyu wa kabiri tariki 16 Mata 2019, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’ingoboka ndetse n’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu gihugu (FERWACOTAMO) batangije ubukangurambaga ku bamotari bugamije kunoza imyitwarire yabo ndetse n’imikoreshereze y’umuhanda iboneye.
Aya mahugurwa y’iminsi itatu azatangwa mu turere twose tugize umujyi wa Kigali aho abamotari bazakangurirwa gukumira impanuka bubahiriza amategeko y’umuhanda, kwirinda ibiyobyabwenge ndetse n’izindi ngeso mbi zisiga icyasha umwuga wabo.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Senior Superntendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi watangije aya mahugurwa yibukije abamotari ko umwuga bakora ari umwuga mwiza ugomba gutunga uwukora aho kuba wamubera intandaro y’urupfu cyangwa ubumuga.
Yagize ati”Aya mahugurwa agamije kubibutsa ko umwuga mukora ugira amategeko n’amabwiriza awugenga, iyo amategeko n’amabwiriza y’ubahirijwe mu basha kurinda ubuzima bw’anyu ndetse n’abo mutwara .”
SSP Ndushabandi yagaragaje ko mu mezi atatu ashize impanuka zahitanye abamotari ndetse n’abagenzi bari bahetse bagera kuri 40 hakomereka bikomeye 122 mugihe 240 bakomeretse byoroshye.
Yabasabye kumva ko bafite uruhare mu iterambere ry’igihugu ariko igihe bahora bakora impanuka nta terambere bageraho ndetse n’igihugu cyasubira inyuma, yabasabye kujya bakura amasomo kuri bagenzi babo bakora impanuka bityo bagire ubwitonzi igihe batwaye.
SSP Ndushabandi yabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda, aho byagaragaye ko abamotari bagonga abanyamaguru babasanze mu nzira zabagenewe, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, gutanguranwa abagenzi ndetse no gutendeka. Yabasabye kandi kutemerera umugenzi kumutegeka kwihuta. Abibutsa kujya bambara ingofero zabugenewe dore ko nta nsimburangingo y’umutwe ibaho.
Umuyobozi w’ikigega cya leta cy’ingoboka (Special Guarantee Fund) Dr.Nzabonikuza Joseph yibukije abamotari ko abaza basaba kugobokwa n’iki kigega umubare munini ari ababa bakoreye impanuka kuri za moto.
Yagize ati” Muri iki gihe abantu bagana iki kigo basaba kugobokwa barimo kwiyongera biturutse ku binyabiziga bibagonga bidafite ibyangombwa n’ubwishingizi. Mu mpanuka zabaye kuva muri Nyakanga 2018 kugeza muri Werurwe 2019 abantu 190 bakoze impanuka basaba kugobokwa; muri bo 99 bagonzwe na za Moto bangana 74%.”
Yabasobanuriye ko impanuka ziteza igihombo Leta ndetse n’abamotari ubwabo kuko iyo batahaburiye ubuzima bamugara. Yabasabye kujya bashaka ubwishingizi mbere yo gutangira gutwara Moto cyangwa ikindi kinyabiziga.
Ngarambe Daniel umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu gihugu FERWACOTAMO yasabye abamotari kuba umusemburo w’impinduka barwanya impanuka zo mu muhanda ndetse bagaharanira guhesha isura nziza umwuga wabo no kurangwa n’imyitwarire iboneye.
Intyoza.com