Kamonyi: Turi bamwe, Dufite igihugu kimwe kandi ntawe uzongera kuvutswa uko yavutse- mayor Kayitesi
Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi ubwo kuri uyu wa 19 Mata 2019 yifatanyaga n’abaturage b’Umurenge wa Rukoma mu kwibuka nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi muri uyu murenge, yabasabye gukomeza guharanira ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya icyabubangamira ndetse abizeza ko ntawe uzongera kuvutswa uko yavutse.
Mu ijwi ryuje ikiniga yatewe n’ubuhamya bw’inzira y’umusaraba y’umwe mu barokotse Jenoside wajugunywe mu mwobo wa Metero 55 ahacukurwaga amabuye y’agaciro ariko Imana ikamurinda, nyuma kandi y’indirimbo z’umuhanzi uzwi nka Bonhomme, Kayitesi Alice yasabye abitabiriye uyu muhango gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda anabizeza ko ntawe uzongera kuvutswa uko yavutse.
Ati “ Dufite Igihugu kimwe, Dufite igihugu kidukunda, Abanyarwanda turi bamwe kandi ntawe uzongera kuvutswa uko yavutse cyangwa se aho akomoka”. Yakomeje yihanganisha Abanyarwanda by’umwihariko Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abasaba kurushaho gukomera no kwiyubaka bazirikana ko Jenoside itazongera kubaho ukundi. Yibukije kandi ko umwanya wo kwibuka ari n’umwanya wo kuruhuka mu mitima no kuzirikana amateka Abanyarwanda banyuzemo.
Mayor Kayitesi, yakomeje asaba buri wese gushyigikira gahunda ya “Ndumunyarwanda”, ashyira imbere kubaka Igihugu kizira amacakubiri ayo ariyo yose. Yashimiye Ingabo zari iza APR zahagaritse Jenoside amahanga yose arebera. Agira ati “ mwarakoze kuko mwaduhaye igihugu cyiza kizira amacakubiri, ndabashimira uruhare mugira mu gukomeza kubaka iterambere rya buri munyarwanda wese”.
Depite Uwera Alice wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yibukije abawitabiriye ko kwibuka ari umwanya wo kunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside no gufata mu mugongo abayirokotse, ukaba kandi umwanya wihariye wo kuzirikana ubutwari, Ubupfura n’ubwitange bw’Ingabo zari iza RPF zahagaritse Jenoside. Yasabye buri wese gukomera no gutwaza gitwari aharanira kwibuka kandi yiyubaka.
Pacifique Murenzi, Perezida wa Ibuka mu karere ka kamonyi yasabye abanyakamonyi by’umwihariko Abanyarukoma bibukaga abatutsi bari bahatuye bishwe muri Jenodide ko kwibuka bikwiye kujyana no kubaka Igihugu cy’ibyiza, Igihugu gifite ubuyobozi bufatanya n’abaturage gushaka iterambere rya buri wese.
Yagize kandi ati “ Igihugu cyacu cyaragwiririwe, kandi kubera ko ubuyobozi bubi twabubonye, imiyoborere mibi twayibayemo, Umutekano twawubujijwe muri iki Gihugu, Uyu munsi dufite Igihugu kandi tukagira n’Abayobozi bifuriza abanyarwanda ibyiza”. Yasabye ko nk’abanyarwanda bakomeza gufatanya mu kubaka u Rwanda baharanira kudaheranwa n’amateka mabi ahubwo bakaba abambere mu gushyigikira Inzira Abanyarwanda bahisemo yo kuba umwe.
Murenzi, yasabye ko abantu baharanira kuba abanyakuri bagaragaza ahagiye hashyirwa abatutsi bishwe kuko aho bashyizwe atari mu kindi gihugu, ko ari hirya no hino mu midugudu ituwe n’abanyarwanda bagakwiye kuba bafasha mu kwerekana aho abishwe bashyizwe bagashyingurwa mu cyubahiro.
Yasabye kandi ko abangije imitungo nabo bashyira imbaraga mu kwishyura ibyo bangije ariko kandi bikajyana no gusaba imbabazi abo bahemukiye.
Umurenge wa Rukoma ni umwe mu Mirenge igize icyahoze kitwa Komine Taba yayoborwaha na Burugumesitiri Akayezu uvugwaho kuba atarabashije kurinda no guhagarara kubaturage yari ashinzwe kuyobora.
Umuhango wo kwibuka muri uyu murenge wa Rukoma wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka rwavuye ku mashuri y’ahitwa mu Gisenyi rukagera ahitwa Cyatenga hiciwe abatutsi basaga ijana bakajugunywa mucyobo cyacukurwagamo amabuye y’Agaciro.
Theogene Munyaneza / intyoza.com