Sobanukirwa no kwizera icyo aricyo n’uko wakugeraho – Rev./Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugirango agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa niki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti:” Sobanukirwa no kwizera icyo aricyo n’uko wakugeraho”.
KWIZERA NI IKI?
Akamaro ko kwizera tugasanga muri Bibiliya, mu gitabo cy’Abaheburayo. “ariko utizera ntibishoboka ko ayinezeza, kuko uwegera Imana akwiriye kwizera yuko iriho, ikagororera abayishaka” (Abaheburayo 11:6).
Noneho tubwiwe ko “Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringirwa udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ibyo tutareba ko ari iby’ukuri” (Abaheburayo 11:1). Nta muntu numwe wigeze abona Ijuru. Ariko ku bwo kwizera twemeza ko hari ahantu hahari ndetse twiringiye ko tuzaba nyuma yo gupfa.
Byinshi dukora mu buzima bwacu bigaragaza ukwizera. Iyo umuntu arwaye umutwe anywa ibinini bya Asipirine. Ni ukubera iki? Ni uko aba yiringiye ko asipirine iri bumuvure umutwe. Iyo umuntu ahinze ibigori, aba yiringiye ko bizakura bikanera akabona umusaruro. Abana biringira ababyeyi babo. Biringira ababyeyi babo, iyo abo babyeyi babo babasezeranije ko hari ibyo bazabakorera.
UBURYO WAGIRA KWIZERA
Igitabo cy’Abaroma kigira kiti: “Dore kwizera guheshwa no kumva, no kumva kukazanwa n’ijambo rya Kristo”(Abaroma 10:17). Twizera ikintu kuko twacyumvise. Ntitwagira kwizera tutarumvise. Duhinga ibigori ngo tubone ibyo kurya. Kuki tubihinga? Twamenye dute ko bizera? Ni uko tumvise ko bizaba. Ibinini bya asipirine binyobwa kugira ngo bikize umutwe. Ariko se kuki umuntu afata asipirine? Ni uko yumvise ko nanywa asipirine izamuvura umutwe. Twizera Imana n’Umwana wayo Yesu Kristo kuko hari ibyo twabumviseho. Twabibwiwe binyuze muri Bibiliya.
Twumva Imana na Yesu binyuze muri Bibiliya mu buryo bubiri:
- Mu gusoma Bibiliya ku giti cyacu
- Kumva ibyo abandi batubwira bakuye muri Bibiliya
Ntibishoboka ko umuntu yakwizera Imana na Yesu Kristo, atarigeze agira icyo abumvaho. “Ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari nta wababwirije?”(Abaroma 10:14)
UBWOKO BUTANDUKANYE BWO KWIZERA
Hari ibyiciro bitandukanye byo kwizera. Rimwe Yesu yabwiye abigishwa be ko bafite “kwizera guke”(Matayo 8:26). Yabwiye Umunyakananikazi ati: “kwizera kwawe ni kwinshi” (Matayo15:28). Ku bw’ibyo hari ukwizera nyakuri ko gucungurwa. “Batware nkwiriye gukora nte ngo nkire?” Baramusubiza bati “Izere Umwami Yesu, urakira ubwawe n’abo mu rugo rwawe.” (Ibyakozwe n’Intumwa 16:30,31).
Umuntu agomba kwizera Yesu Kristo kugira ngo akizwe. Ariko kwizera byonyine ntibihagije. “Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi”(Yakobo 2:19). Abadayimoni (umwuka wa sekibi) barizera ariko ntibacunguwe.
Ni iki gikenewe kugira ngo umuntu acungurwe ku bwo kwizera? Igisubizo ni ukwiringira no kumvira (kubaha). Abadayimoni bizera Yesu Kristo, ariko ntibamwiringira ndetse ntibanamwumvira. Nitwizera Kristo gusa, ariko ntitumwiringire ngo tunamwumvire, ntituzacungurwa. Yesu natanga itegeko tuzaryubaha, niba dufite ukwizera ko gucungurwa. Urugero, Kristo ati: “Uwizera akabatizwa azakizwa, ariko utizera azacirwaho iteka” (Mariko 16:16). Kristo yatanze amategeko abiri;
Irya mbere: Umuntu agomba kwizera
Irya kabiri: Agomba kubatizwa kugira ngo akizwe.
Umuntu niyizera Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, ariko ntagire ubushake bwo kubatizwa, ntazakizwa. Kuko nta kwizera kurimo kumvira afite. Kwizera kwe kurapfuye. Kwizera gusa ntikwacungura umuntu. “Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa” (Yakobo 2:24). Umuntu acungurwa iyo yubashye amategeko yose ya Kristo. Kwizera amategeko ya Yesu Kristo, kutagira kuyumvira no kuyakurikiza ntibyacungura umuntu.
UMWANZURO
Kwizera ni ibyiringiro bishingiye ku buhamya. Twizera kuko twabibwiwe. Kwizera ni ingenzi kuko bifasha kuba ukundwa n’Imana. Tudafite kwizera ntitwacungurwa. Kandi kwizera gusa ntikwatuma ducungurwa. Tugomba kugira kwizera gufite ukwiringira no kumvira amategeko ya Kristo kugira ngo ducungurwe.
Ufite kwizera ki? Ni ukwizera kukwemeza ko Yesu Kristo ari Umwana w’Imana? Wiringiye Kristo? Ese wakoze ibyo agusaba kuriga ngo agucungure? Niba itariko bimeze, kuki utamwiringira ngo unamwumvire none? Numwiringira, ukamwumvira, uzakizwa no kwizera.
Imana igufashe gukomeza urugendo rwiza mu kwizera kandi ikubashishe gufata umwanzuro none niba utsinzwe n’ijambo ryayo.
Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev./Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za America.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com