Sobanukirwa ko waremanywe DNA y’ Imana, bityo ukaba Usobanutse-Rev. / Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Sobanukirwa ko waremanywe DNA y’Imana, bityo ukaba usobanutse”.
Abafeso2:10
“ Kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera Kugirango tuyigenderemo”
Ijambo DNA ni incamake y’ijambo ry’ Icyongereza ryitwa “ DEOXYRIBONUCLEIC ACID. DNA ikaba yerekana inkomoko y’ Umuntu cyangwa ikintu.
Iyo umaze guhinduka icyaremwe gishya uhita uhabwa indi DNA yo mu rwego rwo hejuru kuko iba isumba kure iyo warusanganwe iva ku babyeyi bawe.
Iyo DNA yakabiri uba uheshejwe n’ amaraso ya Yesu Kristo ntabwo abashaka ku kumenya neza barinda kwitabaza abaganga n’ Ibipimo byabo.
Niyo mpamvu wowe usabwa kwitonda cyane kubyo ukora ndetse naho unyura kuko buri wese aragusoma akakumenya.
Niba ugira ngo ndakubeshya uzabaze Intumwa Petero umunsi uzagera mu ijuru uko byamugendeye ari kubebera yihisha mu gihe bafataga umwami we Yesu Kristo kandi yari yaramusezeranije ko no mu rupfu rwe bazaba bari kumwe.( Anyway).
Kubera iyo mpamvu ntabwo ukwiriye gutekereza ko uri umuntu uciriritse cyangwa uri umuntu usanzwe. Ntaho uhuriye n’ abandi bantu barenga za miliyari zituye iyi isi. Ibintu byose byawe ni Special ( ntibisanzwe).
Uzahura n’ ibibazo nk’abandi mu gihe abantu bazaba bari kuvuga bati “ nta kazi agifite imbwa ziramuriye” ni bucya akubone wambaye neza, mu maso yawe harabagirana. Abana barya bagahaga ntakibazo nihashira igihe runaka babone Imana yaguhaye akandi kazi kandi kameze neza kurusha akambere.
Bazabona ibyawe babiteje ariko ntibamenye ko byari ubushake bw’ Imana kugira ngo igushyire mu mwanya mwiza cyane kandi uyihesha icyubahiro nyuma y’igihe ihite ikwinjiza muyindi migisha yo mu bushake bwayo.
Igihe Imana yakuremye mu ishusho yayo, yahise ishyira igice cyayo muri wowe. Niyo mpamvu uyu munsi nifuje ku kwibutsa ko ufite DNA y’ Imana y’ Inyembaraga, Ishobora byose.
Wowe inzira unyuramo ni inzira yateguwe cyera inzira nziza, inzira y’ imigisha, inzira yo gukora ibintu byiza. Bivuga ko aho unyuze hasigara Urwibutso bw’ ibintu byiza cyangwa Imirimo myiza ku bantu bazavuka nyuma yawe.
Ndashaka ko unyumva neza Muvandi.. Ntakintu nakimwe giciriritse ku bijyanye nawe, nubwo ibihe bimwe tudakora ibijyanye nabo turibo. “Urasobanutse”
Njya nkunda inama nziza President w’ Igihugu cyacu Nyakubahwa Paul Kagame igihe cyose ari mu nama, ntabwo arangiza atagiriye abantu inama yo kwihesha agaciro, kwishakamo ubushobozi, guharanira kwicara ku meza y’ imbere.
Kuri njye mbona ari Imana iba iri kuvugira muri we kuko izo nama zose zikubiye mu bintu by’ ingenzi Imana yaremanye Umwana w’ Umuntu.
Muri make aba ari kubwiriza ubutumwa bwiza bityo twagobye gutega amatwi ndetse no gushyira mu bikorwa izo nama nziza.
Imana yakuremeye kutisuzugura kuko usobanutse . Ushobora kwibaza uti “ bishoboka gute? Wowe uhuje n’Imana y’ Icyubahiro DNA.
Ikibazo tugira duhanga amaso ibijyanye n’ intege nke zacu, ibyo tudashoboye, ibitekerezo byacu tukabyerekeza ku bintu twakoze nabi, mu buzima imiryango yacu yanyuzemo cyangwa imibereho babayemo bikarangira twisize ahantu hinyuma kandi habi mu gihe Imana yo yaturemeye kuba imbere ahantu hameze neza.
Mu gihe cyose uzajya wumva uri kwisuzugura, wumva ko ntacyo ushoboye, muri make wumva uri umuntu udasobanutse uzajye wibuka iyi nyigisho maze mu mutima wawe uvuge uti” Ariko Pastor Eustache yanyibukije ko mfite DNA y’ Imana ishobora byose kandi y’ Inyembaraga. Bisobanura ko izo mbaraga z’ Imana nawe uzifiteho kandi ko ari Imana y’ inyacyubahiro ko nawe uri umunyacyubahiro.
Ni ngombwa kumva ko ibyiza ari ibintu bikugize kandi ko wavuye mu maraso y’abatsinda igihe cyose amarushanwa. Niba ufite imiterere( DNA) y’ abatsinda amarushanwa uzabaho mu buzima buhora butsinda ikintu icyaricyo cyose(Ibigeragezo byose n’ intambara zose) kandi igihe cyose uzaba utuye ahantu h’ imigisha y’ Imana.
Reka ndangize nkubwira ko
“ IMANA IFITE IDUKA RY’ IMIGISHA KURI WOWE “
Amen!
Imana igendane natwe, iduhane imigisha muri iyi week end n’ igihe cyose.
Ubu butumwa si umwihariko wa intyoza.com, ni inyigisho zikomoka mu ijambo ry’Imana utegurirwa kandi ukagezwaho na Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com