Kamonyi: “Gerayo Amahoro” Gahunda idakwiye guharirwa Polisi gusa-Mayor Kayitesi
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa 13 Gicurasi 2019 yatangije ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 mu gihugu hose ku mutekano wo mu muhanda. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Alice Kayitesi yasabye abashoferi, abagenzi n’abandi bitabiriye itangizwa ry’iki gikorwa muri Gare ya Bishenyi ko iki gikorwa bakigira icyabo nti giharirwe Polisi.
Mayor Kayitesi Alice yagize ati “ Insanganyamatsiko ya Gerayo Amahoro, ni byiza ko buri wese uhagurutse mu rugo aharanira kugera iyo agiye amahoro kandi nawe ubwe abigizemo uruhare. Ntabwo ukwiye kumva ko mu modoka urimo nk’umugenzi kimwe n’abandi muri modoka kugera iyo ugiye amahoro cyangwa se umutekano mu muhanda bireba gusa shoferi, nta n’ubwo umutekano wo mu muhanda ukwiye guharirwa Polisi n’abashoferi. Nawe nk’umugenzi ndetse n’undi ureberera ku ruhande biramureba”.
Mayor Kayitesi, yasabye buri mugenzi kumenya no guharanira uburenganzira bwe mu gihe Shoferi ashaka guteshuka ngo akore amakosa mu muhanda, ko adakwiye kurebera nk’aho we bitamureba.
Yabasabye ko bajya bakebura abashoferi byakwanga bakamenyesha Polisi n’izindi nzego cyane ko muri buri modoka haba harimo Nomero zo guhamagaraho. Yasabye buri wese ko igihe bibaye ngombwa yajya yihutira gutanga amakuru y’ibyo abona bitagenda byateza umutekano muke mu muhanda.
Yagize kandi ati “ Ni uburenganzira bwa buri wese gukoresha no kugenda mu muhanda ariko ni n’uruhare rwa buri wese kugira ngo dutizanye amaboko, dutizanye imbaraga zijyanye no kugira ngo tugabanye impanuka twe gukomeza kubura umubare munini w’abanyarwanda kandi bagakwiriye gukorera igihugu”. Yakomeje yibutsa ko umutekano wo mu muhanda unajyana n’isuku aho nta muntu ukwiye kwanduza no kwangiza umuhanda mu buryo ubwo aribwo bwose.
Akomeza ashishikariza ndetse anasaba buri wese mu bakozi b’inzego zibanze mu karere ndetse n’abaturage bako n’abakagendamo ko ubufatanye na Polisi mu gukumira no kurinda umutekano wo mu muhanda bimureba. Asaba ba Midugudu no mutugari aho Polisi itagera ko ubu bukangurambaga nk’abayobozi babugira ubwabo. Avuga kandi ko mu nteko z’abaturage n’ahandi bahurira badakwiye gutandukana batavuze iyi ngingo.
Mayor Kayitesi, avuga ko ubu bukangurambaga bagiye kubumanura bakabukura ku muhanda wa kaburimbo bukagera no mu mihanda y’ibitaka cyane ko igice kinini cy’akarere kigizwe n’imihanda y’itaka nayo ikunze kuberamo impanuka n’ibindi byangiza umutekano mu muhanda. Asaba akomeje buri wese kuba ijisho rirwanya abakoresha nabi umuhanda barimo abanyamagare bakunze kugenda bafashe ku modoka kimwe n’abamotari bakunze gutendeka abagenzi n’abandi.
CIP Batoni, umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu karere ka Kamonyi yasabye ko ubufatanye bwa Polisi, abagenzi, abashoferi n’abandi bose mu gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano wo mu muhanda bushyirwamo imbaraga buri wese akabigira ibye. Ko kandi insanganyamatsiko ya “Gerayo Amahoro” nta kabuza izagerwaho buri wese nabigiramo uruhare haba mu gutanga amakuru n’ibindi.
Bamwe mu bashoferi babwiye intyoza.com ko iyi gahunda bayishimiye, ko kandi bemera ko mu muhanda hari abakora amakosa akabangamira abakoresha umuhanda bose. Bavuga ko bagiye kugaragaza ubufatanye bwabo batanga amakuru mu gufasha imikoreshereze myiza y’umuhanda no guharanira kugera iyo bagiye amahoro.
Niragire Valentin. Umushoferi muri Horizon ati” kwitwararika mu muhanda birakwiye kandi buri wese akwiye kubigira intego. Bibaye byiza kubera ko hari abatubangamiraga mu muhanda uwo ariwe wese urahugurwa muri ubu buryo ari bwumve ko akwiye guhindura imyitwarire”. Akomeza asaba bagenzi be ko buri wese yaba ijisho ry’undi.
Undi ati “ Nk’umushoferi iyi gahunda ni ukuyigendamo neza kuko nk’ibi bavuze nibyo. Hari igihe usanga nka mugenzi wawe akugendera nabi ari kuri terefone, si twese ariko barimo babikora kimwe n’andi makossa ateza umutekano muke mu muhanda. Ndaharanira kubahiriza gahunda numvise aha kandi mbwire na bagenzi banjye baba batumvise ubutumwa nk’ubu kugira ngo twese duharanire kugera iyo tugiye amahoro”.
Kamonyi by’umwihariko mu muhanda uyicamo uvuye kuri Nyabarongo ukagera ku rugabano rwa Kamonyi ma Muhanda ni hamwe mu gace gakunda kwibasirwa n’impanuka zihitana abatari bake zikangiza byinshi. Muri uku kwezi kwa kane konyine uyu muhanda wabayemo impanuka 14 zihitana ubuzima bw’abantu 2 abandi babiri barakomereka bikomeye. Muri izi mpanuka kandi, zangirikiyemo ibinyabiziga 5 abantu batanu bakomereka byoroheje.
Munyaneza Theogene / intyoza.com