Bugarama: Gukorera mu masibo byabafashije gukemura ibibazo birimo n’amakimbirane
Bamwe mu baturage b’Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi bahamya ko gukorera mu masibo byatumye barushaho kumenyana no kudahishirana mu bibazo bikunze kugaragara mu muryango birimo iby’amakimbirane. Uku kumenyana no kwegerana ngo binatuma bikemurira ibibazo batagiye kure.
Mbonyumuvunyi Ramazani, ku myaka 56 y’amavuko atuye mu kagari ka Nyange ho mu Murenge wa Bugarama, yabwiye intyoza.com ko nyuma y’aho batangiriye gukorera mu masibo byoroheje ikemurwa ry’ibibazo by’abaturage ndetse barushaho kumenyana.
Ati “ Iyo ugiranye ikibazo na mugenzi wawe bihita bimenyekana vuba, nta n’ikibi cyakugeraho ngo cye kutamenyekana kuko ingo ziregeranye si nko kuzajya gushaka Mudugudu. Umuyobozi w’isibo yegeranye cyane n’abagize Isibo ye”.
Akomeza ati “ Tutarajya mu masibo byari birebire kuko umuyobozi w’umudugudu yari adufite turi benshi, ku buryo umuntu yamwihereranaga bigakunda ariko ubu ntabwo bigikunda kuko ni abantu bake kandi baziranye ku buryo kumenyana no gutangana ho amakuru byoroshye. Mbese turi nk’abavandimwe ibibazo byo mungo birimo kugenda bigabanuka kuko no kwigisha abantu 15 cyangwa 20 si nko kwigisha amagana”.
Tuyisabe Mariyana, aba mu isibo “Twunganirane” mu Mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange. Ahamya ko kuba mu Isibo ari iby’agaciro.
Ati “ Kuba mu isibo rero ni byiza kuko tuhigira byinshi kandi ukumva neza kuko ni itsinda ry’abantu bake. Nk’ubu twigishijwe gukora uturima tw’igikoni, tuganira ku bibazo bitwugarije birimo amakimbirane yo mu ngo n’ibindi tukabikemurira aho. Mbere iyo ikibazo cyabaga twategerezaga umukuru w’umudugudu akazaza bitinze kuko yabaga akenewe na benshi ariko ubu turegeranye. Isibo n’igisubizo kurusha mu Mudugudu”.
Bugarama, ni umwe mu mirenge 18 igize Akarere ka Rusizi ukaba unakora ku gihugu cy’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo. Abaturage batari bake b’uyu Murenge bahamirije intyoza.com ko kuba bisanga mu itsinda ry’ingo hagati ya 15-20 ryitwa isibo bibafasha kumenyana no kufatanya gukemura ibibazo bitandukanye hagati yabo. Ibi kandi ngo binaborohera kumenya amakuru ya buri rugo bityo ikibaye kigatangirwa amakuru byaba ngombwa bakicara bagashaka igisubizo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com