Kayonza: Abagize komite zo kwicungira umutekano basabwe gutangira amakuru ku gihe
Ku wa 12 Gicurasi 2019, abahagarariye komite zo kwicungira umutekano(CPCs) bo mu kagari ka Nyamugari, umurenge wa Mwili mu karere ka Kayonza bahawe amahugurwa y’umunsi umwe ku biro by’ako kagari.
Aya mahugurwa yahawe ba CPCs 67 yari agamije kubakangurira gutangira amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha bitaraba.
Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Ingabire ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Kayonza, yabakanguriye kuba inyangamugayo, abibutsa inshingano zabo, zirimo gutangira amakuru ku gihe aho abaturage bafatanya n’inzego z’umutekano mu kurwanya ibyaha .
Yagize ati” Kurwanya ibyaha ntabwo bisaba abantu runaka, ni inshingano za buri wese. Iyo ikaba ari nayo mpamvu buri wese asabwa kuba ijisho rya mugenzi we, muhanahana amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.”
Yabakanguriye kurwanya ibiyobyabwenge ababwira ko kenshi aribyo bikunze kuba intandaro y’ikorwa ry’ibindi byaha biteza umutekano muke birimo nk’ubujura, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa, guteza amakimbirane mu ngo n’ibindi.
CIP Ingabire yasabye abitabiriye amahugurwa gukangurira bagenzi babo n’abaturage muri rusange gukora neza amarondo nkuko bikwiye, abasaba kujya batanga serivise nziza aho bakorera mu midugudu, ndetse no kumenya ahantu hose hakorerwa ibyaha, hagamijwe kubikumira, anabigisha uko bashaka amakuru n’uburyo bayatanga kandi bakayatangira igihe.
Habanabakize innocent umukozi mu murenge wa Mwili wari unawuhagarariye yasabye abagize komite zo kwicungira umutekano (CPCs) kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’abana bata ishuri batangira amakuru ku gihe.
Yagize ati”Nkuko mubizi urubyiruko nirwo Rwanda rw’ejo hazaza, byaba bibabaje rero mudatanze amakuru y’abana bava mu ishuri kimwe n’ababyeyi babo bababuza kurijyamo cyangwa ababakoresha imirimo ivunanye ngo bikumirwe hakiri kare.”
Yasoje abasaba kujya bakorana n’inzego z’umutekano batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose babonye kije kigamije guhungabanya umutekano kuko hatariho umutekano nta terambere ryabaho.
intyoza.com