Kamonyi/Kwibuka 25: Urubyiruko rwasabwe kwirinda kumira bunguri iby’amahanga bitarufitiye akamaro
Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ubwo kuri uyu wa 18 Gicurasi 2019 yari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Kamonyi, yasabye abakiri bato ( urubyiruko) kutamira bunguri iby’amahanga bitabafitiye akamaro. Ashimira abarokotse Jenoside uruhare bakomeje kugira mu kubaka ubumwe bw’abanyarwanda.
Dr Uzziel Ndagijimana, mu butumwa bwihariye yageneye abakiri bato ( urubyiruko) yagize ati “ Rubyiruko bana b’u Rwanda, ni mukoreshe amahirwe igihugu gifite, muharanire kwiteza imbere muteza imbere n’igihugu cyacu. Murangwe n’indangagaciro Nyarwanda no gukunda igihugu, Gukunda umurimo, kuba Inyangamugayo, Kubaha kirazira Nyarwanda n’ibindi”.
Akomeza ati“ Muhore mwihugura mwongera ubumenyi mumenye amateka y’u Rwanda, mumenye uko u Rwanda rwahoze rwunze ubumwe, mu menye uko u Rwanda rwahindutse mu gihe cy’ Ubukoroni, abazungu bakatubibamo amacakubiri, ababasimbuye ingoma ebyiri zakurikiyeho zigakomeza muri uwo murongo kugeza aho zikoze Jenoside. Musigasire umuco Nyarwanda, mwirinde kumira bunguri ibyo mu mahanga bitabafitiye umumaro”.
Dr Ndagijimana yashimiye Abarokotse Jenoside uburyo bagaragaje imbaraga n’ubutwari mu guhangana n’ingaruka za Jenoside ndetse no guharanira kubaho mu myaka 25 ishize Jenoside ihagaritswe. Yabijeje ko ubuyobozi bw’Igihugu bubari hafi kuva ku nzego zibanze kugera ku buyobozi bukuru.
Yagize kandi ati “ Nti mwaharaniye kubaho gusa, ahubwo mwanaharaniye kubaka u Rwanda rushya, mufatanije n’abandi banyarwanda ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu. Mwagize kandi mukomeje kugira uruhare rukomeye mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda”.
Akomeza avuga ko ibimaze kugerwaho mu gihugu nyuma ya Jenoside bitewe no gushyira hamwe kw’abanyarwanda babikesheje imiyoborere myiza ari byinshi; haba mu rwego rw’Ubutabera, Imiyoborere myiza, Imibereho myiza n’Ubukungu.
Dr Uzziel Ndagijimana, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi yashimye abanyakamonyi n’inshuti zabo uburyo bitabiriye umuhango wo kwibuka, abahamiriza ko inzirakarengane zishwe zizize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 zibukwa kandi zizahora zibukwa, zunamirwa mu rwego rwo kubasubiza agaciro bambuwe ari nako abanyarwanda biyemeza kurushaho kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside aho yaba iturutse hose ari nako basigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Mu Kwibuka ku Nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwibutso rw’Akarere (Mukibuza) hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 63. Uru rwibutso rwa Kibuza rushyinguwemo imibiri isaga ibihumbi 47 by’Abatutsi bishwe muri Jenoside. Abishwe, biciwe mu bice bitandukanye by’Aka karere, hakabamo abari abaturage bako n’abandi bo mubice bitandukanye by’igihugu bishwe bahunga cyangwa bakuwe aho babaga bihishe.
Munyaneza Theogene / intyoza.com