Kamonyi: Abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bakanguriwe kudatinya kurangiza imanza
Bamwe mu bahesha b’inkiko batari ab’umwuga bahitamo kutarangiza imanza cyangwa bakazitinza nkana bitewe no gutinya kwirengera ingaruka ziva mu kuzirangiza. Bavuga ko nubwo babikora mu rwego rw’akazi ngo iyo haje ingaruka nibo bimenya muri byose.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye ku biro by’Akarere kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019 agahabwa abahesha b’inkiko batari ab’umwuga ( ba Gitufu b’Utugari n’Imirenge), basobanuriwe ko bakwiye kudatinya kurangiza imanza bitwaje impamvu iyo ariyo yose ngo kuko biri mu mirimo bashinzwe kandi barahiriye.
Bamwe muri aba baheshabinkiko bavuga ko kutarangiza zimwe mu manza hari ababiterwa no kuzitinya ku bw’imiterere y’uko zakijijwe, abandi bakabiterwa no kwanga kwirengera ingaruka zitandukanye ziva mu irangizwa ryazo kuko ngo n’iyo bakurikiranwe mu nkiko n’ahandi aribo babyirengera kandi bari mukazi.
Dushimimana Abel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Bibungo mu Murenge wa Nyamiyaga avuga ko mu kurangiza urubanza kenshi haba uruhande rwishima n’urutishimira imyanzuro yashyizwe mubikorwa aho ndetse ngo bishyira amakimbirane cyangwa ukutumvikana hagati y’abaturage n’abayobozi.
Ahamya ko hari bamwe batinya kurangiza imanza banga ingaruka ziva mu irangizwa ryazo. Ati “ Mu kwitinya, hari risk ( ingaruka) y’uko iyo ukoze agakosa mu kurangiza urubanza natwe batujyana muzindi manza ugasanga aritwe tubyirengera kubigendanye n’ikiguzi ndetse n’ubwishyu bw’ibyo dushobora kuba twakozemo amakosa”.
Mukakazigaba Elevanie, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Buhoro mu Murenge wa Musambira we agira ati“ Hari ushobora kwanga kurangiza imanza atinya nyine ingaruka ashobora kubonamo. Ushobora kurutinya bitewe n’uko warubonye, hari imanza zirimo imbogamizi nyinshi. Kubwacu turavuga ngo kuki tujya kurangiza imanza biri munyungu z’abaturage turengera wagira ibyago ukagwa mu ikosa ukaba ari wowe uhanwa kandi ntihagire n’umwavoka ugufasha?, iby’aribyo byose ni murwego rwo kwirengera ariko igihe cyose nta tegeko rirabisohora nta kundi byagenda”.
Umwali Pauline, umuhuzabikorwa w’inzu itanga ubufasha mu by’amategeko ( MAJ ) muri Kamonyi wari mubahuguye aba bahesha b’inkiko batari ab’umwuga, ahamya ko nta mpamvu yo kwitinya kw’aba bayobozi mu gihe bari mu bijyanye n’amategeko cyane ko ngo ibyo bakora ari inshingano zabo banarahirira.
Ati “ Barabizi ko ari inshingano ndetse baranabirahirira iyo umaze kuba umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari cyangwa Umurenge. Biri munshingano z’akazi bashinzwe ndetse no mu mihigo yabo, utabikora yatinye ngo atiteranya, yatinye umuntu uko ahagaze n’ibindi, icyo gihe aba ari mu makosa y’akazi”.
Me Kanyarushoke Juvens, umunamategeko w’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ( Human Right First Rwanda Association ) akaba n’umuhesha w’inkiko w’umwuga wanahuguye abitabiriye aya mahugurwa, avuga ko uwahunga kurangiza imanza kandi biri munshingano z’akazi ke aba yishe akazi.
Ati “ Kurangiza urubanza ni inshingano ahabwa n’akazi yashyiriyeho umukono mu masezerano yagiranye n’umukoresha we. Bigaragaye ko yanze kumurangiriza urubanza kubera siniteranya n’ibindi, n’ubundi yahanwa nk’umukozi wishe akazi mu nshingano ashinzwe za buri munsi ”.
Tuyizere Thadde, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko abahesha b’inkiko batari ab’umwuga bakwiye kwirinda kugwa mu mutego wo kwitinya banga kurangiza imanza z’abaturage mu gihe bazi neza ko ibyo bakora biri mukuri no mu mategeko.
Avuga kandi ko mu gihe hari ubona hari ibidasobanutse akwiye kugisha inama aho kwitinya no kwanga gukora ibyo amategeko yategetse.
Nubwo avuga atya, Tuyizere asanga bakwiye ubuvugizi bakagira uko bafashwa mu gihe hagira ugira ikibazo mu kurangiza urubanza kuko ngo ibyo aba arimo akora abikora mu nyungu z’akazi. Gusa asaba buri wese gukora atizigamye, akiyibagirwa akishyira mu mwanya w’umuturage watsinze urubanza akaba yamara imyaka 10 atarahabwa ubutabera.
Mu gihe aba Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’Imirenge babonye aya mahugurwa y’umunsi umwe, bahuriza ku kuvuga ko igihe bahawe kidahagije ugereranije n’ibyo bahura nabyo mu miyoborere ibahuza n’abaturage. Basanga bakwiye guhabwa umwanya uhagije w’amahugurwa bityo bakagera ku kigero cyo kubwira abaturage bayobora ibyo nabo bumva kandi babasha gusobanura neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com