KORESHA URUFUNGUZO WAHAWE MU GUFUNGURA UMURYANGO UVA MU BIBAZO BIKUZUNGURUTSE
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye umutwe ugira uti” Koresha urufunguzo wahawe mu gufungura umuryango uva mu bibazo bikuzengurutse”.
Luka 10:19
“Dore mbahaye ubutware bwo kujya mukandagira inzoka na sikoropiyo n’ Imbaraga z’ umwanzi zose, kandi nta kintu kizagira icyo kibatwara rwose.”
Ijambo ry’ Imana riboneka mu gitabo cyo gutegeka kwa kabiri tuhabona amagambo Imana yabwiye ubwoko bwayo, aho yagize iti” Ni mumara kwambuka Yorodani muzahita mwambukira mu gihugu nabasezeranije kandi dore ikintu muzahita mukora cya mbere, muzirukane abazaba bahasanzwe ni ibyabo byose Kugirango muhabe mu mahoro.
Iyo umaze gukizwa hari ahandi hantu ujyanwa mu buryo bw’ umwuka nubwo biba bitagaragara ko uba umeze nk’ abandi bataragira ayo mahirwe. Bibliya itubwira ko tuba twicaranye na Yesu mu buryo bwo mu mwuka. Muyandi magambo tuba twatangiye kwimenyereza ubuzima bwaho Yesu ari kudutegurira aho tuzaba milele na milele-Iteka n’iteka.
Aho dushobora nabwo kuhagereranya n’aho Imana yabwiraga ubwoko bwayo ahantu hatemba amata n’ ubuki ahantu tugera tugahabwa ubundi bushobozi n’ ububasha bwo guhindura ikintu cyose kituzungurutse.
Nk’abanyeshuri b’ Ijambo ry’ Imana tumenya ko, tuba dufite ubwo bushobozi n’ ububasha dukoresha mu kugira ngo tubashe kubaho dufite intsinzi kuri buri kintu cyose muri ubuzima bwacu bwa none.
Reka nkubwireko ko ufite Urufunguzo, ufite ubushobozi n’ ububasha ku babazo byose uterwa na Satani bya buri munsi, uburwayi bwacu, intambara zigiye zitandukanye ndetse ni cyo uba ushaka cyose ushobora gukoresha urwo rufunguzo ukagifungurira kikinjira maze kikakugeraho.
Yesu yaravuze ati” Mbahaye ubushobozi bwo gukandagira inzoka na sikoropiyo, kurya uburozi ntibugire icyo bugutwara, kwirukana abadayimoni bateza indwara zitandukanye ndetse n’ ibibazo mu izina rya Yesu.
Arongera ati “ Mbahaye ububasha bwose kuri Satani n’ ingabo ze. Kubera iyo mpamvu Satani yanyazwe imbaraga ze zose nkuko tubisoma mu abakolosayo 2:15
Nta mpamvu yo guhinda imishyitsi imbere ya Satani cyangwa imbere y’ ibabazo atuzanaho. Umwami wacu Yesu Kristo yamwambuye ibirwanisho kubwo gupfa kwe no kuzuka kwe.
Satani ntashobora kudutsinda usibye ko ari twe tubimwemerera, We icyo ashoboye ni ukwiyoberanya maze akadutera ariko muri ibyo bitero bye dushobora kubihagarikisha urufunguzo twahawe.
Niba wizera ijambo ry’Imana, ryizere kandi urikoreshe ndetse ukoreshe izina rya Yesu Kristo rwo rufunguzo rufungura inzugi zose kandi rukanazifunga. Numva nuzuye Upako (amavuta)
Mfasha turirimbane iyi ndirimbo ya 28 mu ndirimbo z’ Agakiza, 28. Twarabatuwe rwose rwose Mu mwami Yesu Kristo. Twigishijwe ijambo rye rizima mu mbaraga z’ umwuka, Cyo dukomeze tujye imbere, Dutsinde ibigeragezo! Turwan’Intambara twizeye, Twihanganire byose.
Turi abasirikare benshi, twogejwe mu maraso. Umwami wacu Yesu Kristo, Ni nawe muyobozi, Ku bw’ imbaraga ze dufite, Tuzabaho no mu urupfu. Dukomeze dushyire mbere, Dushimira Ihoraho.
Kwa Yesu dufite ubutwari , dufite ubushobozi. Iyo twizeye amagambo ye, uko yayatubwiye Ku musaraba haturuka Iriba rimara inyota. Twahanywereye amazi meza, Amazi y’ ubugingo.
Mu Ijuru n’ igihugu cyuzuyemo amahoro, Mu gihe tuzakigeramo, Tuzahimbaza Yesu, Umukiza azahanagura amarira yacu yose, Tuzanezererw’ igihugu, yadusezeranije.
Amen!
allelujah ,.Hallelujah, Hallelujah
Amen!
Imana igutabare kandi ikongere umugisha mu izina rya Yesu Kristo. Amen
Ijambo muriteguriwe na
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES
Email: estachenib@yahoo.com
+14128718098(WhatsApp)