Abayobozi b’imitwe ya Polisi ishinzwe kugarura amahoro basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Abayobozi 19 b’imitwe itandukanye ya Polisi ishinzwe kubungabunga no kugarura amahoro, kuri iki gicamunsi cyo kuwa 23 Gicurasi 2019 bunamiye abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.
Ni muri gahunda y’umwiherero w’iminsi itatu (3) aba bayobozi barimo gukorera i Kigali aho barimo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’intego y’ubutumwa bwa LONI bugamije kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi hagamijwe kunoza imikoranire hagati y’imitwe bayoboye.
Aba bapolisi bakuru bagaragarijwe uko Jenoside yakorewe abatutsi yateguwe kugeza ishyizwe mu bikorwa, aho bazengurukijwe urwibutso basobanurirwa amateka yaranze u Rwanda mbere ya Jenoside na nyuma yayo.
Umujyanama wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye Luis Carrilho ari nawe uyoboye aba bapolisi bakuru, yavuze ko ibyabaye mu Rwanda bibabaje bityo ko inzego z’umutekano zikwiye kurwanya no gukumira icyateza Jenoside n’ibisa nayo.
Yagize ati “Ishusho mvanye aha nk’umujyanama mu by’umutekano imbereye isomo nzasangiza abandi duhuje inshingano zo gucunga umutekano. Polisi y’u Rwanda yo yabifasheho isomo ryo kubungabunga ituze mu baturage kuko abayigize bagezweho n’ingaruka zo kubura amahoro mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi.”
Yakomeje agira ati “Ibyabaye mu Rwanda byabera Isi yose ugero rwo kwigirwaho kurwanya icyahutaza ubuzima bwa muntu. Bivuze ko buri wese aramutse amenye ibikorwa bibi byaranze Jenoside yakorewe abatutsi yabyigiraho kurinda amahoro nk’uko abapolisi b’u Rwanda babidufashamo mu bikorwa bya Loni bigamije kubungabunga amahoro.”
Luis Carrilho yashishikarije Isi ko kurwanya ikibi bihera ku kumenya ingaruka zacyo, bityo ko utarasobanurirwa ububi bwa Jenoside akwiye gusura ahari inzibutso n’ibimenyetso byayo kugira ngo babihereho bafata ingamba zirebana no gukaza amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.
Aba bayobozi, bashyize indabo ahashyinguye imibiri y’abatutsi ibihumbi 259 mu rwibutso rwa Kigali ku Gisozi, aho bashimangiye ko nk’abashinzwe umutekano batakwemera ko ibintu nk’ibi byabaye mu Rwanda byongera kugira ahandi biba.
intyoza.com