Abanyamaguru bongeye kwibutswa kwitwararika bari mu muhanda
Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwa “Gerayo Amahoro” bugamije gukangurira abakoresha umuhanda kurwanya no gukumira impanuka, kuva aho butangiriye bumaze kugenda butanga umusaruro ugaragara.
Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda ifatanije na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) bemeje ko ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwarushaho kumvikana neza buganirijwe abaturage b’ingeri zose mu gihugu, binyuze mu nteko z’abaturage, mu muganda no munama zitandukanye kugira ngo barusheho kumva uruhare rwabo mu kurwanya impanuka zo mu muhanda cyane ko imihanda iba hose mu mujyi no mu byaro.
Ku ikubitiro ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu mbwirwaruhame y’abaturage bwatangiriye mu mirenge yose uko ari 35 igize umujyi wa Kigali nyuma y’igikorwa cy’umuganda usoza ukwezi wo ku wa 25 Gicurasi 2019.
Aho abayobozi b’inzego z’ibanze bafatanije na Polisi y’u Rwanda baganirije abaturage gahunda ya Gerayo Amahoro n’icyo igamije. Ko ari ugukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda kandi ko buri wese asabwa kubigiramo uruhare kugira ngo umubare w’abahitanwa n’impanuka n’abazimugariramo ugabanuke bubahiriza inzira zagenewe abanyamaguru.
Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro kandi kuri uyu wa 28 Gicurasi 2019 bwabereye mu nteko z’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba mu tugari twose tugize iyi Ntara.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Habyarimana Gilbert yabwiye abari mu nteko y’abaturage b’akagari ka Nyakabungo mu murenge wa Gisenyi barenga 200, ko umuntu wese afata urugendo yifuza kugera aho agiye amahoro bityo agomba no kubigiramo uruhare yirinda icyamuteza impanuka.
Yagize ati “ Nubwo ibyago bibaho umuntu agakora impanuka akaba yahasiga ubuzima cyangwa agasigarana ubumuga, ntawe uba utifuza kugera iyo ajya amahoro. Zimwe muri izo mpanuka rero harimo izo umuntu ubwe yikururira yaba umunyamaguru cyangwa utwaye ikinyabiziga mu gihe yirengagije amategeko n’amabwiriza bigenga umuhanda kandi izo kuzirinda birashoboka cyane.”
Meya Habyarimana yakomeje ababwira ko ubu bukangurambaga aricyo bwaziye kugira ngo umuturage wese aho aba ari hose asobanukirwe akamaro ka “Gerayo Amahoro”, hatagize uwitwaza ngo bireba abanyamujyi gusa, kandi imihanda no mu midugudu hirya no hino mu gihugu ihari kandi igendwamo n’ibinyabiziga n’abanyamaguru.
Ati “Twifuza ko umuturage wese asobanukirwa uko akwiye kugenda mu muhanda, akamenya ko kwambukiranya umuhanda ari ukubanza kureba impande zose, akihuta mu gihe cyo kwambuka, kutavugira kuri telefoni, kandi mu gihe umuhanda ufite ahagenewe kwambukira abanyamaguru akaba ariho anyura, mbese mubyo akora byose mu gihe ari mu muhanda akirinda icyamuteza impanuka cyangwa kikayiteza abandi.”
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira nawe yabwiye abo baturage bari bitabiriye inteko ko hari umubare munini w’abapfa bazize impanuka zo mu muhanda kandi ko kuzirwanya no kuzikumira bishoboka kuko hari izo abakoresha umuhanda bikururira.
Yagize ati “Impanuka zo mu muhanda zihitana benshi abandi zikabasigira ubumuga budakira. Ni muri urwo rwego Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bashyizeho ubu bukangurambaga bwa gerayo amahoro kugira ngo buri wese abashe gusobanukirwa uruhare rwe mu gukumira izo mpanuka y’ubahiriza amategeko y’umuhanda.”
CIP Gasasira yababwiye ko umunyamagauru mu gihe ari kugenda mu muhanda akoresha uruhande rw’ibumoso bw’umuhanda kugira ngo abashe kureba ibinyabiziga bimuturaka imbere, akubahiriza inzira zagenewe abanyamaguru kimwe nuko utwaye ikinyabiziga nawe ategekwa kutavongera inzira z’abanyamaguru igihe barimo bambuka.
Yabasabye kujya barinda abana gukinira mu muhanda haba mu gihe bava cyangwa bajya ku ishuri kimwe n’igihe bari imuhira kuko hari igihe umwana agongwa n’uwamugonze ntamenyekane.
Bibukijwe ko ubu bukanguramba bwa Gerayo Amahoro bureba buri wese ukoresha umuhanda bityo ko bagomba kubugira ubwabo, aho bagenda hose bagakomeza kubwibukiranya no kubukangurira abatarabumenya.
intyoza.com