Sudani y’Amajyepfo: Abapolisi b’u Rwanda 188 biganjemo ab’igitsina gore bambitswe imidari
Kuri uyu wa 30 Gicurasi 2019, abapolisi 188 b’u Rwanda biganjemo ab’igitsina gore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Amajyepfo bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga bagaragaza mu gukora akazi bashinzwe.
Ibi birori byo kwambikwa imidari byabereye ku cyicaro cy’aho baba i Juba, biyoborwa n’ intumwa yihariye ihagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri (UNMISS) Mustapha SOUMARE ari nawe wabambitse iyo midairi.
Byanitabiriwe kandi n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) Brig Gen. Mutasem Aljadid ALMAJALI, umuyobozi wa Polisi wungirije muri Soudan y’Amajyepfo Lt Gen. James PUI YAK n’abandi bayobozi batandukanye.
Mustapha SOUMARE wari uhagarariye intumwa y’Umuryango w’Abibumbye, yashimiye Leta y’u Rwanda ibikorwa byiza ikora byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi, anavuga ko ari cyo gihugu cyohereza mu butumwa bw’amahoro umubare munini w’abapolisikazi.
Yagize ati “Uyu munsi aba bapolisi 188 b’igihugu cy’u Rwanda bambitswe imidari y’ishimwe bibumbiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano bwa UNMISS, ndabashimira kubera imikorere myiza mudahwema kugaragaza, ubwitange bwanyu mu gucunga umutekano mu bihe bigoye byo kugarura amahoro n’umutekano hirya no hino ku isi.”
Yongeyeho ati “ Ingufu zanyu n’umurava no gukorera hamwe mugaragaza mu kazi mukora ko kugarura amahoro n’umutekano bishimwa na buri wese. Abapolisi 188 bahagaze imbere yacu uyu munsi, 87 ni igitsina gore, iki ni ikimenyetso cy’umusaruro ugaragarira buri wese ku isi.”
Mu ijambo rye uhagarariye iri tsinda ry’aba bapolisi bari mu butumwa bw’amahoro(FPU), Assistant Commissionner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME icyizere yabagiriye akabohereza mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Yagize ati “ Turashimira kandi Umuryango w’Abibumbye wahaye agaciro abagore mu bikorwa byo kugarura amahoro n’umutekano no kwemera kohereza umubare munini w’abapolisikazi muri ubu butumwa bw’amahoro.”
ACP Ruyenzi yashimiye buri wese uruhare rwe yagaragaje kugira ngo ibikorwa byo kubungabunga amahoro bigende neza kimwe n’abandi bafatanyabikorwa bose babigizemo uruhare kugira ngo bagere ku ntego y’ubu butumwa.
Ubu butumwa bwibanda ku kugarura umutekano, kurinda abayobozi bakuru no kubungabunga amahoro n’umutekano mu nkambi ebyeri (2) zirimo abasivili.
Uyu mutwe kandi ufite inshingano zo guherekeza abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bava mu nkambi bajya gukora ibizamini bya Leta mu mujyi wa Juba n’ibindi bikorwa biteza imbere abaturage.
Intyoza.com