Ituri: Aborozi bashinja abarwanyi ba FRPI kubatwara inka ibihumbi 22 mu myaka 9
Aborozi b’Inka bo mu majyepfo y’agace ka Irumu ho mu ntara ya Ituri barashinja abarwanyi b’umutwe wa FRPI( Force de Resistance Patriotique d’Ituri), kubiba ( pillé) inka zabo 22,000 mu gihe cy’imyaka icyenda ishize.
Ibi, aborozi babitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Gicurasi 2019 mu nama yateguwe n’umuryango utegamiye kuri Leta ( ONG ACIAR), mu rwego rw’umushinga wayo wiswe Pamoja kwa Amani ( Twese duharanire amahoro-Tous pour la Paix).
Intego nyamukuru y’iyi nama kwari ukuganira n’abarebwa n’ibibazo by’ubujura bw’amatungo( inka) muri aka gace, ndetse no kwigira hamwe impamvu zabwo n’ingaruka bugira ku mahoro.
Abayobozi batandukanye barimo umudepite Pascal Kakoraki wo muri iyi ntara ndetse n’uwungirije Guverineri wa Ituri, Martin Chalo Dudu nkuko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibivuga, bagaragaje ko babona kugira ngo umutekano n’amahoro muri iyi ntara biboneke ndetse ubukungu buhari bubyazwe umusaruro ari uko abarwanyi ba FRPI bashyira intwaro hasi, ndetse bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Depite Pascal avuga kandi ko yizeye ko igikorwa cyo gushyira intwaro hasi kw’abarwanyi b’uyu mutwe kigomba kwihutishwa. Asaba ko kandi Leta ikwiye kwita ku busabe bw’abo muri uyu mutwe basaba kudakurikiranwaho ibyo bakoze bawurimo ndetse no guha agaciro amapeti yabo mu gihe baba bashyize intwaro hasi.
Mu gihe iyi nama yari iteranye, MONUSCO niyo yitaye ku mutekano w’aho yaberaga ndetse inatanga ubushobozi mu itegurwa ry’iyi nama.
intyoza.com