Kamonyi: Abanyakagina bakoranye umuganda w’Igitondo cy’isuku n’ubuyobozi
Abaturage b’Akagari ka kagina biganjemo Abasigajwe inyuma n’amateka kuri uyu wa 4 Kamena 2019 bakoranye umuganda w’Igitondo cy’Isuku w’isaha imwe n’umuyobozi w’Akarere n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza. Basabye aba baturage kugira umuco w’isuku aho batuye.
Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ari kumwe n’umwungirije ushinzwe imibereho myiza, ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda n’umukuru wa Polisi mu Murenge, baganiriye n’abaturage biganjemo abasigajwe inyuma n’amateka, babasaba ko umuco w’isuku bawugira uwabo, haba aho baba n’aho bagenda buri wese akaba ijisho ry’undi.
Yagize ati “ Isuku ni isoko y’ubuzima kandi turashaka ko Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, bakagira isuku. Twashimye intera mugezeho mu kugira isuku ariko icyo tubasaba ni ugukomeza kuyigira umuco kandi buri wese akabera ijisho mugenzi we’.
Mayor Kayitesi, yabibukije ko Isuku atari ikintu cy’inzaduka ko ahubwo ari igikorwa cy’Isuku kiri mu muco kuva kuri ba Sogukuru na ba Sogokuruza.
Yababwiye ati “ Nubona Umunyarwanda udafite isuku iruhande rwawe ukwiye kumucyebura. Na cyera no mu mico yacu, ba Sogokuru na ba Nyogokuru barakuburaga, barasasaga bakarara heza, bakoza ibyo bariraho, bakanareba ko ubwiherero bwabo butunganije. Ibyo nibyo dushaka kandi bigomba kuturanga bikaba umuco kuko nta buzima butagira Isuku”.
Yabijeje kandi ko by’umwihariko abafite amazu ashaje ko ikibazo cyizwi n’ubuyobozi ariko ko nk’uko bagiye babiganira kenshi, uko ubushobozi bugenda buboneka ngo hagenda harebwa ubabaye kurusha abandi. Yabasabye ko bakwiye no kwirinda kurarana n’amatungo barushaho kwirinda indwara zikururwa n’umwanda.
Abanyakagina biganjemo Abasigajwe inyuma n’amateka bishimiye gukorana umuganda n’abayobozi b’Akarere, bavuga ko ibyo kugira isuku bagiye kubigira umuco. Bakarushaho kwita kubyo batajyaga baha agaciro bitewe n’umwanya babihaga.
Mukamasaka Clementine yabwiye intyoza.com ati “ Twabonye ubuyobozi buraza dukorana umuganda. Twakoze amasuku nubwo yari atuwe akorwa ariko uyu munsi byabaye akarusho. Ibibazo n’ibyifuzo ku mazu yacu amwe ashaje yatwijeje ko babirimo kandi ntabwo ubuyobozi bwacu bubeshya. Ibyo natwe tutajyaga duha agaciro tugiye kubyitaho kuko natwe dushaka gusirimuka nk’abandi”.
Tereraho Andereya, afite imyaka 70 y’amavuko akaba n’umwe mu basigajwe inyuma n’amateka. Yemera ko isuku ari ingenzi ndetse ko ariyo soko y’ubuzima. Avuga ko kuba baragiye bafatwa nk’ababumbyi gusa na Leta zabanje, byagiye bibadindiza muri byinshi harimo n’isuku y’aho baba. Gusa ubu ngo ibintu byarahindutse nabo barasirimutse nubwo hakiri ibigomba kukorwa bitewe n’urugendo rw’amateka yabo.
Ati “ Mu bihe bya mbere twari twaraguye hasi dufatwa gusa nk’ababumbyi, nta gaciro duhabwa, ariko ubu ng’ubu icyo twifuza ndetse tubona kigenda gikorwa ni uko wa wundi wari waraguye hasi yitaweho. Ni bikomeze natwe twitabweho n’akazi ni kaboneka bakaduhe dukore, tuzamuke dutere imbere. Leta yacu y’ubumwe idufashe neza, turi mu maboko yayo nk’abandi. Iby’umwanda turimo kubirwanya cyane ngo dutere imbere”.
Gahunda y”igitondo cy’Isuku ni igikorwa cyatangijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka kamonyi. Ni igikorwa kiba buri wa kabiri w’icyumweru mu mirenge yose aho ubuyobozi mu Karere n’Imirenge bwifatanya n’abaturage mu muganda w’isuku akenshi guhera saa mbiri ukageza saa tatu.
Igikorwa cy’Uyu muganda kibanda ahantu hahurira abantu benshi nko mu masantere y’ubucuruzi, ku bigo by’amashuri, kwamuganga, kuri za butiki, ku masoko n’ahandi bigaragara ko hakenewe isuku yihariye ariko hahurira abantu benshi n’ahahazengurutse.
Munyaneza Theogene / intyoza.com