“Gerayo Amahoro” yakomereje mu batwara abagenzi mu modoka za rusange
Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 10 Kamena 2019, Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu kwigisha abashoferi batwara abagenzi mu modoka za rusange.
Abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange hirya no hino mu gihugu, baganirijwe ku ruhare rwabo mu kwirinda no kurinda abandi impanuka zo mu muhanda, birinda gutwara imodoka bayonye, gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’andi makosa akorwa n’abatwara ibinyabiziga.
By’umwihariko muri uku kwezi kwa Kamena Polisi n’abafatanyabikorwa bayo bazibanda mu kwigisha abakoresha umuhanda umunsi ku munsi, kwirinda gutwara ikinyabiziga banyoye ibisindisha, ibiyobyabwenge kugira ngo impanuka zikumirwe.
Ubu bukangurambaga bwabaye mu gihugu hose, mu mujyi wa Kigali bwabereye muri Gare ya Remera iherereye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera no muri Gare ya Nyabugogo mu Karere ka Nyurugenge.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police(SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi yasabye abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange kwirinda gutwara imodoka banyoye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge kuko bishyira ubuzima bwabo n’abagenzi batwaye mukaga.
Yagize ati “Akazi mukora ni akazi gatuma muba mufite ubuzima bw’abagenzi mutwaye mu biganza byanyu, niyo mpamvu mukwiye kwitwararika icyateza impanuka aho kiva kikagera, mwubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo mubashe kugera aho mugiye Amahoro.”
Yakomeje ababwira ko mu gihe umushoferi yanyoye ibisindisha bituma akora amakosa atarakwiye gukora nko kugendera k’umuvuduko ukabije, guhagarikwa n’abashinzwe umutekano mu muhanda ntahagarare, kutubahiriza ibimenyetso by’umuhanda n’andi makosa atandukanye.
SSP Ndushabandi yibukije abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange ko bakwiye kurazwa inshinga no kugeza abagenzi aho bajya amahoro nkuko insanganyamastiko y’ubu bukangurambaga ibivuga ngo “Gerayo Amahoro”, kandi bakwiye no kurangwa n’umuco nyarwanda mu gihe bagiye gufata urugendo bakwiye kubanza kwibwira abagenzi batwaye bakababwira ibibujijwe.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo gitwara abagenzi cya RFTC Kihangire Bishop yashimiye Polisi y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo kuri ubu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro batangije kuko bwongera kubahwitura mu kubahiriza amategeko y’umuhanda .
Yagize ati “Gerayo Amahoro itwibusta inshingano zacu mu kubungabunga umutekano wo mu muhanda nk’abakora umwuga wo gutwara abagenzi mu modoka rusange.”
Yakomeje avuga ko umushoferi wabo ufashwe yanyoye ibisindisha ahabwa ibihano bikarishye birimo no kwirukanwa mu kazi. Yasabye abashoferi kurangwa n’ubunyamwuga mu kazi kabo kaburi munsi.
Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imikoranire muri Bralirwa, Aline Batamuriza yabwiye abashoferi batwara abagenzi mu modoka rusange bari muri Gare ya Remera ko bakwiye kwirinda kunywa ibisindisha barangiza bagatwara imodoka, ahubwo ko bayinywa basoje umurimo nabwo bakayinywa mu rugero.
Muri Gare ya Nyabugogo ubashoferi baganirijwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyarugenge Superintendent of Police (SP) Sano Nkeramugaba arikumwe n’umuyobozi wa RITCO Nkusi Godfrey n’abandi bafatanyabikorwa.
SP Nkeramugaba yabwiye abashoferi ko bidakwiye ko impanuka zikomeza kudutwara ubuzima bw’abantu bitewe no kutubahiriza amabwiriza agenga umuhanda.
Nkusi Godfrey umuyobozi w’ikigo gitwara abagenzi cya RITCO yabwiye abashoferi ko bakwiye kurangwa n’ubwitange mu kazi kabo, birinda amakosa ashobora guteza impanuka, asaba abagenzi kujya batanga amakuru mu gihe babonye umushoferi ukora ibinyuranyije n’amategeko.
Iradukunda Froduard, umwe mu bashoferi yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’ubu bukangurambaga yatangije kuko buzatuma barushaho kwisuzuma mu rwego rwo kunoza imikorere mu kazi bashinzwe.
intyoza.com