• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/02/26
Kamonyi-Urukiko: Umukozi w’Akarere ushinzwe Amakoperative yavuzwe mu Gushimuta no Gufungisha Umuturage
27/02/26
Kamonyi: ½ cy’Abasoje Amasomo muri AFRICA FOOD SUPPLY bemerewe akazi
27/02/26
Kamonyi-Ngamba: Machine (Laptop) yabaye igitambo cya Gitifu watewe n’Abagizi ba nabiku
27/02/26
Kamonyi-Mugina: Guhabwa inguzanyo ya VUP bisaba icya 10 (1/10) mu zibanze( Gushingamo Umuheha)

Umuryango w’Abibumbye watangije umuganda muri Sudani y’Amajyepfo

Umwanditsi
June 11, 2019

Iki gikorwa cyo gutangiza uyu muganda kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kamena 2019, kitabiriwe n’abayobozi ba UNMISS, abapolisi, abasirikare n’abasivili bose bibumbiye mu mu muryango w’Abibumbye muri iki gihugu, aho bakoze umuganda wo gutoragura amacupa n’ibindi bikoresho bitabora mu duce dutandukanye ndetse banatera ibiti.

Abari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro no kugarura umutekano muri Sudani y’Amajyepfo (UNMISS) bakoze umuganda wo gusukura no gutera ibiti mu mujyi wa Juba n’inkengero zawo mu rwego rwo kurushaho kuwugira mwiza.

Mu Rwanda buri kwezi igikorwa cyo gukora umuganda cyamaze kuba umuco, aho inzego z’umutekano n’abaturage n’abayobozi bahurira muri uwo muganda. Akaba ariyo mpamvu iki gikorwa kinakorwa aho inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri kubungabunga amahoro ku isi hose.

Uyu muganda ukaba warayobowe n’intumwa nkuru y’Umuryango w’Abibumbye (UNMISS) muri Sudani y’Amajyepfo, David Shearer wishimiye iki gikorwa uko cyateguwe kandi kikanakorwa neza.

Yagize ati “Ni byiza kugira aho dukorera heza, umujyi ucyeye, abaturage dushinzwe kurinda bafite isuku n’umutekano bihagije.”

Twabibutsa ko u Rwanda rufite amatsinda atatu y’abapolisi bagera kuri 560 muri Sudani y’Amajyepfo ndetse n’andi atatu y’Ingabo z’u Rwanda bose baka bafite inshingano zo kugarura amahoro n’ituze muri iki gihugu.

Muri ayo matsinda atatu harimo abiri afite abapolisi 160 imwe imwe baherereye mu mujyi wa Juba abandi 240 bakaba mu mujyi wa Malakal.

Iki gikorwa cyatangijwe cyo gukora umuganda wa buri kwezi muri iki gihugu, kikaba cyarahuriranye n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kubungabunga ibidukikije.

Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro ku isi hose bakora igikorwa cy’umuganda rusange ubahuza n’abaturage bashinzwe kurinda nyuma y’umuganda bagasangira ibitekerezo.

Muri uwo mu ganda bakoramo ibikorwa bitandukanye birimo nko kubaka amacumbi y’abadafite aho baba, imihanda,imiyoboro y’amazi, gutera ibiti bikumira isuri n’ibindi.

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5931 Posts

Politiki

4180 Posts

Ubuhinzi

151 Posts

Ubukungu

1041 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

155 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga