Amajyepfo/Amatora ya RPF: Basabwe kumva no kuzirikana iteka amahame y’umuryango
Vuganeza Aaron watorewe kuyobora umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo kuri uyu wa 15 Kamena 2019, yasabye Inkotanyi z’intara y’Amajyepfo kurushaho kumva no kuzirikana amahame y’umuryango ngo kuko bizabafasha gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje bakiteza imbere.
Haba mu migabo n’imigambi yagejeje ku banyamuryango ba RPF-Inkotanyi abasaba amajwi, haba na nyuma yo gutorwa nka Chairperson w’Umuryango ku rwego rw’Intara, Vuganeza Aaron yabasabye gukora byose batanyuranya n’amahame y’umuryango, baharanira ineza y’Umunyarwanda uwo ariwe wese.
Ati “ Umunyamuryango wasobanukiwe, wamenye amahame y’umuryango ayashyira no mubikorwa akanayubahiriza, akayazirikana iteka kandi akarushaho kwiteza imbere ndetse no gushishikariza umuturarwanda wese muri rusange kwiteza imbere”.
Akomeza ati“ Iyo urebye amahame y’umuryango RPF-Inkotanyi yubakiye kuneza y’umunyarwanda uwo ariwe wese. Kumushakira imibereho myiza, kumushakira iterambere, kumushakira Ubutabera.., mbese akumva ko abayeho neza kandi ko arimo atera imbere muri byose”.
Vuganeza, avuga ko nk’Abanyamuryango bagiye gushyira imbaraga zikomeye mu gukumira no kurwanya ikintu icyo aricyo cyose cyabangamira imibereho myiza y’umunyarwanda mu buryo butandukanye no mu byiciro bitandukanye by’ubuzima.
Avuga kandi ko zimwe mu mbogamizi zituma hari ibitagerwaho ari bamwe mubayobozi. Bityo ko bagiye kurushaho gushyira imbaraga mu kubegera babibutsa inshingano zabo za buri munsi ngo kuko iyo umuyobozi abishyizemo ubushake kandi akabigira ibye arushasho no gufasha abo ashinzwe kubishyira mu bikorwa.
Abatowe mu rubyiruko no mu bagore nabo hari ibyo babona bikwiye kwitabwaho:
Nsanziyinka Prosper, watorewe kuyobora urugaga rw’urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara y’amajyepfo avuga ko urubyiruko rwugarijwe n’ibibazo byinshi birimo n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ndetse no gutwara inda zitateganijwe, ariko na none ngo uko Bihari ni nako n’ibisubizo Bihari.
Ati“ Ibibazo koko birahari ariko na none dufite ibisubizo byinshi. Umukuru w’Igihugu cyacu ari nawe Chairperson w’Umuryango uko bucyeye n’uko bwije ahora aduha umurongo w’uko tugomba kwitwara, yaba mu mibereho myiza, mu Bukungu, mu iterambere ndetse no mu buzima muri rusange”.
Kubijyanye n’ibibazo byugarije urubyiruko birimo cyane ibiyobyabwenge n’inda ziterwa abangavu, agira ati“ Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko usanga ari nacyo gitiza imbaraga ibindi, ariko iki twiyemeje ko tugiye kugihagurukira tukakirandura burundu. Inda ziterwa abana b’abangavu tugiye gukaza ubukangurambaga, abana bigishwe uburere buboneye ndetse tubikangurire n’ababyeyi bacu dufatanije na ba mutima w’urugo tubibabwire y’uko umwana agomba kwigishwa ubuzima bw’imyororokere kugira ngo akure abizi, amenye icyiza n’ikibi hakiri kare dukumire inda ziterwa abana”.
Nsanziyinka, avuga ko zimwe mu nzira zizakoreshwa mu guhangana n’ibi bibazo zamaze gutekerezwa zirimo; Uburyo bubahuza ariko kandi bunatuma bashobora Kwigira. Aha harimo gukora ibimina mu rubyiruko aho bahuriye bakigishwa za ndangagaciro zose zituma baba abanyarwanda bahesha ishema igihugu kandi bihesha agaciro. Avuga kandi ko kurwanya ubukene bihangira imirimo aho gutegereza ababaha akazi bishyizwe imbere kimwe n’ubukangurambaga.
Kayitesi Mafurebo Annonciata, watorewe kuyobora urugaga rw’Abagore b’umuryango RPF-Inkotanyi ku rwego rw’Intara avuga ko nk’abagore bagifite imbogamizi zijyanye n’imibereho myiza ariko kandi ngo hari uburyo bwo guhangana nabyo kandi bakabitsinda.
Ati“ Twamaze gufata umurongo kuko hari imishinga twatangiye irimo uwitwa “one hundred women” ( ni umushinga uzateza imbere umugore agahabwa inkunga y’ibihumbi 100 agakora). Uzafasha umugore kugera ku iterambere rirambye kandi iyo umugore ateye imbere n’umuryango muri rusange uba wateye imbere, iyo buzuzanije bakumvikana n’amakimbirane arahunga”.
Akomeza avuga ko kwegera umugore bizatuma byinshi mu bibazo mu muryango bikemuka bityo umuryango ukaba urangwa n’amahoro no gushyira hamwe. Avuga kandi ko asaga Miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda bamaze kuyakusanya mu rwego rwo gufasha umugore mu ntara y’amajyepfo kwizamura.
Haba abatowe ndetse n’abatoye, bose bahuriza kucyita rusange cyo gukorera hamwe bagamije kuzamura intara y’amajyepfo aho batewe ipfunwe no kuba mu mihigo iheruka iyi ntara yaraje ku mwanya wa nyuma mukwesa imihigo. Iki ngo cyabasigiye icyasha ariko kandi banabona aho bari bafite intege nke ku buryo ibimaze gukorwa bibaha ishusho nziza y’uko ubumwe bafite buzababashisha kujya mu myanya myiza ariko kandi banagaragaza ibikorwa bifatika biteza imbere intara n’igihugu muri rusange.
Munyaneza Theogene / intyoza.com