Kamonyi: Akarere kaje ku isonga gahigitse utundi mu bikorwa by’Urugerero ruciye ingando
Akarere ka Kamonyi kuri uyu wa 23 Kamena 2019 mu gikorwa cyabereye mu murwa mukuru w’Igihugu-Kigali kahawe Inka y’Ubumanzi kabikesha guhiga utundi mu itegurwa n’ikurikirana ry’ibikorwa by’Urugerero ruciye ingando 2019.
Kayitesi Alice, Umuyobozi w’Akarere ka kamonyi yatangarije intyoza.com ko iki gihembo bahawe bakishimiye. Ko kandi ibikorwa intore zari ku rugerero zakoze byivugira. Avuga ko byose babigezeho babikesha gushyira hamwe nk’Abesamihigo, ko kandi uyu mwanya bashaka ko n’ikindi gihe ntawe uzawubatsimburaho.
Ati“Twishimiye igihembo twahawe. Turashimira Abesamihigo bose ko babigizemo uruhare kugira ngo tubashe kubigeraho. Turakomeza gukorana mu gutegura neza Urugerero rw’Umwaka utaha kugira ngo iki gikombe tuzakigumane mu besamihigo”.
Mayor Kayitesi, avuga ko nyuma yo guhiga utundi turere bagiye gutegura umunsi wihariye wo gushimira Abatoza b’Intore bose ndetse n’Abafatanyabikorwa bagize uruhare mu kugira ngo ibikorwa by’uru rugerero ruciye ingando mu karere ayoboye rugende neza kandi rubashe no kwegukana umwanya wa mbere.
Kubijyanye no guhuza intore-Kuvuga amacumu ( abari ku rugerero ruciye ingando), ho ngo ni igikorwa bateganya ariko kizaba nyuma y’uko bamwe muri bo bagiye kwitabira Itorero ry’Indangamirwa bazaba bahindukiye ngo kuko bitakorwa bose badahari.
Urugerero ruciye ingando rwatangiye mu gihugu tariki 12 gicurasi rusozwa tariki 22 Kamena 2019. Mu bikorwa by’ingenzi byakozwe n’Intore zari ku rugerero mu karere ka kamonyi harimo; Guhanga umuhanda ureshya na Kilometero 8,5 bari bafite umuhigo wa Kilimetero 5. Bubatse inzu z’amatafari ahiye zo gutuzamo imiryango 4 zizwi nka two in one, bubaka uturima tw’igikoni, bacukura imirwanyasuzi, Bubaka Ibiro by’Umudugudu wa Remera n’ibindi bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ryabo.
Munyaneza Theogene / intyoza.com