NTUKAGAYE IGITABO KUBWO KU KIREBERA INYUMA – Rev./ Ev. Eustache Nibintije
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti” Ntukagaye igitabo kubwo kukirebera inyuma”.
1 Samuel 16:7
“Ariko Uwiteka abwira Samuel ati” Nturebe mu maso he cyangwa ikirere cye ko ari kirekire namugaye kuko Uwiteka atareba nk’ uko abantu bareba. Abantu bareba ubwiza bugaragara, ariko Uwiteka we areba mu mutima.”
Igihe kinini abantu bakunda guhinyura igitabo bakirebeye inyuma. Igihe Imana yarigiye gutoranya umwami, umuhanuzi yatumye yageze kwa Yesayi kugira ngo atoranye umwe mu bahungu be.
Uwo Yesayi bamubwiye kuzana abahungu be, dore icyo yakoze yakuzaniye abahungu be b’ ibigango ushobora kureba ukwibwira ko uri inzige kuri bo nkuko twabibonye mu kigisho giherutse, ndetse azana abandi bafite Impamyabushobozi zikirenga
Ntabwo yigeze gutegereza k’ umusore we wifitiye umubyimba w’ abantu bikorera imyitozo ngororamubiri kandi wifitiye amashuri atari make cyangwa menshi cyane ariko afite ubwenge karemano, ubwenge navuga ko yahawe n’ uwa muhanze aki murema. Ubwo bwenge na kwita “Ubumenyi “ cyangwa “Ubuhanga”.
Ntabwo yatekerejweho kugeza ubwo abana bose Imana yabateye ishoti asaba babakura imbere yayo. Bibliya ikatubwira ko nyuma yo kwangwa ariho bibutse ko uwo munyamugisha abaho.
Hari ubuhamya nigeze kumva buvugwa bw’ abantu bo mwi Itorero runaka, aho bamwe bameneshwaga na Pastor n’ abantu be bakira amavugurura muri iryo torero bijyanye n’ibyari mu mitima yabo ariko kubera igikorwa yari akoze kigayitse ntabwo nawe byamuhiriye kuko yaje gukurwa kuri uwo mwanya wo kuba umukuru w’ Itorero ndetse aza no kuhasiga ubuzima.
Ubwo abari bamukuyeho nabo baje gusa nk’aho imikorere yabo ijya kumera nk’ uyu wa mbere. Nyuma yaho nibwo babandi batangiye Itorero bakabatenga bari hanze y’ Itorero bakomeje basenga nyuma baza kujya inama yo kuba bareba uko Itorero barigarukamo maze bakarivugurura bijyanye n’ igihe bagezemo.
Ubwo umugambi barawunoza ndetse babona n’ umutera nkunga kuko byari mu bushake bw’ Imana. Imana irabafasha kandi igira n’ uwo itoranya ugomba kuyobora. Ariko muri urwo rugamba bamwe bari bafite ibitekerezo nk’ ibya za ntumwa za Yesu zitaramenya Plan(umugambi) za Yesu kuko bari bazi ko Yesu azaba umwami, umwami w’ isi, ubwo mu mitekereze yabo bahise batangira kwiha imyanya.
Umwe mu mutima we akavuga ati” ubwo Yesu azaba umwami, nanjye nkaba mfite Impamyabushobozi y’ Ikirenga mu bijyanye n’mibare nzahita mba Minister wa finance kuko n’ ubundi nakoraga mu bijyanye n’ Imisoro(Matayo).
Undi ati” kuko mu bwoko bwacu ari indwanyi nzaba Minister w’ Ingabo (Peter), Bagenda biha imyanya.
Tugaruke ku nkuru yacu,
Imana rero iza gufasha abo bakozi b’ Imana bo kabyara, Kubera ko Imana ariyo itoranya mu gihe abandi nabo bari barihaye imyanya bitewe n’ Impamyabushobozi zikirenga bari bafite muri za Theology, Pastoral, Edication, Counseling yewe no mu bijyanye n’ amategeko nk’ Intumwa Pawulo. Bagiye kubona, mwirangiza ry’ ibyo bibazo babona Imana ibazaniye uwo yatoranyije.
Ubwo abandi babyemera batabyemeye ariko kuko iyo Imana ivuze iba ivuze ntawe ushobora kuyivuguruza, kandi yatanga umugisha ntihagire ushobora kuwuhagarika kandi uwo itawuhaye ntashobore kuwihesha kubwo amashuri ye cyangwa ubunini bwe.
Ubwo abakomeje gutera imigeri byagezeho basubira kuri wawundi wabateye inkunga za ki muntu kugira ngo arebe uko yabigenza ubundi bwa kabiri ariko kubera ko iyo Imana igutoranije ku murimo iguha n’ubuhanga n’ ubwenge kugira ngo utunganye inshingano zawe, ubwo intego y’ uwo mushumba ( Pastor)yazigezeho, Itorero riragendwa rigira iterambere, riramenyekana hose.
Imigisha itaha mubanyetorero, Amakimbirane hagati y’ abayoboke arahagara maze umutekano uba umutekano karahava. Iyo Imana ishaka kuzana ibitangaza, ibisubizo wireba inyuma y’ igitabo kandi ntukavuge uti”buriya igitangaza kizaba kuri uriya kuberako ameze gutya cyangwa kubera ko afite ibi..”
Imana yacu ni Imana y’ abantu bose, abantu uko bameze kose. Kuko twese twaremye mu ishusho yayo.
NTUKISUZUGURE CYANGWA NGO USUZUGURE ABANDI.
Imana iguhe umugisha…!
Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)
estachenib@yahoo.com
WhatsApp +14123265034