Gicumbi: Babiri bafatanwe litiro 58 za kanyanga
Polisi ikorera mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Nyankenke, ku itariki 24 Kamena 2019, yafatanye abagabo babiri litiro 58 za kanyanga bazihetse kuri moto.
Abafashwe ni Dusabimana Francois w’imyaka 26 na Ntuyahaga Jean de Dieu w’imyaka 37 y’amavuko bombi bakomoka mu karere ka Rulindo mu murenge wa Kisaro.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko abo bagabo bafatiwe mu kagari ka Rusasa, umurenge wa Nyankenke akarere ka Gicumbi bahetse iyo kanyanga kuri moto ifite icyapa kiyiranga RA 789X.
Yagize ati “Aba bagabo bombi bari baturutse muri uwo murenge bahekanye kuri moto bafite ibikapu birimo iyo kanyanga bageze mu mudugudu Mashyiga kubera gutwara bafite n’igihunga cy’ubwoba bagonze umwana ibyo bikapu bihita byitura hasi, abaturage bahise babegera basanga ni kanyanga bapakiye niko guhita babimenyesha Polisi”.
CIP Rugigana yavuze ko Polisi nyuma yo guhabwa amakuru yahise igenda ifata abo bagabo ibashyikiriza Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bukorera kuri sitasiyo ya Byumba.
Yibukije abaturage ko kanyanga itemewe gucuruzwa no kunyobwa mu Rwanda, kuko ari ikiyobyabwenge giteza umutekano muke mu baturage nyuma yo gukora ibyaha birimo nk’urugomo, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, ubujura, amakimbirane yo mu mirayango n’ibindi.
Yagize ati “Turabasaba kwirinda kunywa ibinyobwa bishyira ubuzima mu kaga bikanateza n’umutekano muke kandi hari byinshi byujuje ubuziranenge byemewe n’amategeko abantu banywa.˝
Yashimiye ubufatanye n’abaturage mu gukumira ibyaha bitandukanye, abasaba ko ubu bufatanye bukomeza kugira ngo ibyaha bikumirwe hirya no hino mu gihugu bitaraba.
Yanakanguriye kandi abishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko kubyirinda kuko bigira ingaruka mbi nyishi haba kuri bo, imiryango yabo no ku gihugu muri rusange.
intyoza.com