TERA INTAMBWE YO KUBANZA KWEREKA IMANA IBIBAZO BYAWE MBERE YO KUBYEREKA UMWANA W’ UMUNTU
Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho igira iti” Tera intambwe yo kubanza kwereka Imana ibibazo byawe mbere yo kubyereka umwana w’umuntu”.
Gutegeka kwa kabiri 4:30-31
“ Ni ugira ibibazo ibyari byo byose, bikaba bikujejo, mu minsi izaza uzahindukirire Imana yawe uyumvire. Kuko Imana yawe ari Imana y’ Inyebambe, ntizakureka, ntizakurimbura pe, ntizibagirwa isezerano yasezeranishije indahiro no kuba sekuruza banyu.”
Abantu dukunda guhura n’ibibazo, intambara, ibigeragezo tuzi igihembo cyo guca bugufi ndetse no kwegera Imana mukuyiha icyubahiro, mu kuyubaha ndetse no kuyitabaza kugira ngo itubere kuri urwo rugamba.
Dutsinda ubwibone tukanga kugwa mu mutego w’ abahanuzi b’ ibinyoma ndetse no kuba twajya mu bapfumu. Tugafata icyemezo cyo kugarukira Imana yacu y’ ukuri, Imana y’ Imbaraga ndetse n’ Imbabazi.
Mu guha Imana icyubahiro bitangirira mu gushaka ko Ibisubizo by’ Ibibazo byacu bituruka kuri yo aho ku bishakira ahandi cyangwa mu kwirwanirira ubwacu. Kandi bikanatangirira mu kuyizera ko nubwo bimeze gutyo Imana yacu Idukunda.
Ejo hazaza hacu haterwa no kuyiha Icyubahiro, kuyiringira ndetse no kumenya ko Idukunda. Gushakisha ubutabazi ku Imana ni ikimenyetso cyo guca bugufi.
Imana itugirire neza!
Turabakunda!
Ijambo rigufi rivuye kuri
Nibintije Evangelical Ministries
Email: estachenib@yahoo.com
+4128718098( WhatsApp).