Karongi: Imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 15 bishwe muri Jenoside 1994 yashyinguwe mucyubahiro
Bwambere mu myaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, kuri uyu wa 01 Nyakanga 2019 imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 15 bishwe yashyinguwe mucyubahiro mu rwibutso rwuzuye rwa Gatwaro, ahahoze ari muri Sitade Gatwaro haniciwe abatari bake hakarokokera mbarwa.
Ambassador Mukangira Jacqueline wavuze mu izina ry’imiryango yashyinguye abayo, yashimye ko nyuma y’imyaka 25 aba babyeyi, inshuti n’abavandimwe bubakiwe urwibutso baruhukiyemo rubahesha agaciro bambuwe n’ababishe. Ashima uwo ariwe wese wabigizemo uruhare kuko ngo mbere bazaga kwibuka bibagoye.
Ati “ Igihe kinini twagiye tuza kubibuka tukaza ari mu gihe cy’imvura amazi atugera munsi y’ivi, ari ibigunda tukabura aho dushyira indabyo bikongera kudukomeretsa, bari barashyinguwe mu buryo bw’agateganyo muri 1995 Igihugu nta mikoro cyari gifite twese twarabyumvaga”.
Akomeza ati“ Iyi ntambwe tugezeho yo gushobora kubashyingura aheza habahesheje agaciro, turanezerewe cyane! Ni inzu nziza ibahesheje agaciro batigeze bahabwa n’ababishe”.
Prof. Dusingizemungu Jean Pierre, Perezida wa Ibuka avuga ko abantu bakwiye gufata umwanya wo kwibuka nta gushikagurika ngo kuko abagakwiye gushikagurika ari ababishe.
Ati“ Ni impamo, Njyewe ubu nafashe gahunda yo kwibuka abacu nemye, ntashikagurika kuko abakagombye gushikagurika ni ababishe kandi nifuza ko twese ariko twabitekereza. Tugomba kubibuka no kuganira nabo mu mahoro buri gihe, iteka ryose. Ababyeyi bacu bage bagaruka kudusura”.
Yakomeje ashimira ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi n’abo bafatanije kubaka urwibutso nyuma y’imyaka 25. Avuga ko bizafasha abaza kwibuka ababyeyi, inshuti n’abavandimwe kuza kwibuka no kuganira nabo mu mahoro. Gusa na none ngo akurikije ko hari aho yigeze kujya ku rwibutso gusura abaharuhukiye uwo ahasanze akamugora, asaba ko nta nzitizi nimwe ikwiye kuzaba ku bashaka kujya gusura no kuganiriza ababyeyi, inshuti n’abavandimwe aho baruhukiye.
Dr Bizimana Jean Damascena, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenosode-CNLG, nyuma y’ikiganiro yatanze kibanze ku mateka y’inzira y’umusaraba ihera ku itotezwa n’iyicwa ry’Abatutsi uhereye mu 1959 kugeza kuri Jenoside nyirizina ya 1994, yasabye abarokotse gukomera no kumva ko bakwiye kubaho bishimye kuko bafite Leta nziza yazanye amahoro kuri bose.
Ati“ Mugire imbaraga, twishime dufite Leta nziza! Dufite Leta yazanye amahoro kuri twese. Leta yanahaye aba Bajenosideri ndiho mvuga, yabahaye kongera kugerageza kubasaba kuba abantu nubwo kuribo bigoye, ariko Leta irabinginga kuko ishaka ko Igihugu kiba cyiza, amaraso yaramenetse ariko noneho abana b’u Rwanda babeho batekanye. Nicyo tugomba gukomeza gushyigikira”.
Busingye Jonhston, Minisitiri w’Ubutabera ari nawe mushyitsi mukuru yakomeje kandi anihanganisha abashyinguye ababo n’abandi bafite abo babuze muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994. Yashimiye uwo ariwe wese wagize icyo akora mu iyibukwa ry’urwibutso ndetse n’abagize uruhare mu gutegura igikorwa cyo kwibuka kuko uretse imirimo isanzwe yo kubaka no gutunganya urwibutso, byanatwaye igihe cyo gukura imibiri isaga ibihumbi 15 aho yari isanzwe, iratunganywa kugira ngo ishyingurwe mucyubahiro mu rwibutso rushya rwuzuye.
Minisitiri Busingye, yasabye abarokotse gukomeza kugira ubutwari nkubwaranze inshuti, ababyeyi n’abavandimwe bibukwa. Ati “ Ndabasaba gukomeza kugira ubutwari bwo kubaho nk’ubwaranze abo twibuka uyu munsi. Duharanire kwiteza imbere, duharanire kubaho neza nibwo tuzaba duhesheje agaciro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no guhangana n’ingaruka zayo. Duharanire kwigira, duharanire kugira Igihugu gifite ubukungu bukomeye buri munyarwanda wese afite ikimutunga afite icyo ashyira ku isoko, atunze ameze neza kugira ngo dushobore kwigira nkuko tubyifuza”.
Ndayisaba Francois, umuyobozi w’Akarere ka Karongi wanashimiwe ku gutekereza kubaka uru rwibutso mu buryo bujyanye n’Igihe hamwe n’abo bafatanije, avuga ko abahashyinguye basaga ibihumbi 15 atariwo mubare nyawo kuko ngo hari imibiri myinshi itaraboneka. Avuga ko uru rwibutso nta ngufuri izarushyirwaho, ahubwo ngo buri gihe hazajya haba hari abakozi bakira abarugana.
Abarokotse Jenoside ku Kibuye ( Karongi ) bifuza ko nyuma yo kuka bafite urwibutso rushyinguwemo abatutsi bishwe basaga ibihumbi 15, basaba Leta ko agasozi ka Gatwaro kari hejuru y’urwibutso yakwemera ko gakorwaho ubusitani bw’urwibutso ku buryo abazajya baza gusura urwibutso bazajya bahajya bakagira ibihe byo gutekereza kuri aya mateka ashaririye abatutsi bishwe banyujijwemo. Basaba kandi ko Leta yabafasha gukora ubushakashatsi bucukumbuye ku kumenya amateka y’urupfu rw’Abatutsi muri aka gace ndetse n’amazina y’abishwe akandikwa neza.
Munyaneza Theogene / intyoza.com