Minisitiri Busingye avuga ko u Rwanda mbere ya Jenoside rwari ruyobowe n’amabandi y’abicanyi
Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutabera yabwiye abitabiriye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ko igihugu cyari kiyobowe n’amabandi y’abicanyi kuva imyaka myinshi. Yabitangaje tariki 01 Nyakanga 2019 I Gatwaro (Karongi) mucyahoze ari Perefegitura ya Kibuye.
Ibi Minisitiri Busingye yabitangaje nyuma y’ amateka ashaririye y’inzira y’umusaraba yari amaze kubwirwa abitabiriye Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, aho guhera mu 1959 abatutsi bagiye bicwa, batwikirwa inzu, bagasahurwa imitungo n’ibindi bikorwa by’urugomo bakorerwaga byagiye biba uruhererekane kugeza ku kuri Jenoside nyirizina y’1994.
Minisitiri Busingye yagize ati“ Nta Gihugu twari dufite. Twari dufite amabandi y’abicanyi nta kindi akora. Gahunda, imihigo, iterambere byose ni ukwica abantu. Twabonye mu Rwibutso hariya, Raporo zose zakorwaga n’izirebana n’ubwicanyi na Bariyeri n’abataricwa n’ibindi byinshi”.
Minisitiri Busingye akomeza avuga ko abo bose bateguraga ndetse bagakora ibyo bikorwa bigayitse kimwe n’ababafashaga bose ko batsinzwe. Avuga ko ibyo byose ari amateka adateze kuzongera kuba muri uru Rwanda. Asaba buri wese guharanira ko bitazongera.
Mu kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi by’umwihariko abiciwe muri Sitade Gatwaro( ntigihari) ahahoze ari muri Kibuye, hashyinguwe mu cyubahiro imibiri isaga ibihumbi 15 mu rwibutso rushya rwuzuye rwa Gatwaro. Ni igikorwa by’umwihariko kishimiwe n’Abarokotse Jenoside kuko mu myaka 25 ishize imibiri y’abishwe ( iyabashije kuboneka) yari yarashyinguwe by’agateganyo ahantu bavuga ko hatabaheshaga agaciro.
Soma inkuru zifitanye isano n’iyi: Karongi: Imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 15 bishwe muri Jenoside 1994 yashyinguwe mucyubahiro
Karongi: Abarokotse Jenoside basaba ko Umusozi wa Gatwaro uharirwa kuba ubusitani bw’urwibutso
Munyaneza Theogene / intyoza.com