Ange Ingabire Kagame yateruye igisigo mu ndirimbo za Salomo agitura umugabo we yihebeye
Ange Ingabire Kagame, umukobwa wa Perezida Paul Kagame nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu tariki 06 Nyakanga 2019 ashyingiranwe na Bertrand Ndengeyingoma, yifashishije indirimbo ya Salomo muri Bibiliya mu gice cya 3 ku murongo wa kane (Indirimbo 3:4), akuramo igisigo agitura umugabo we, abwira bose ko yabonye uwo umutima we ukunda.
Mu magambo yo mu rurimi rw’icyongereza, Ange Ingabire Kagame yagize ati “ I have found the one whom my Soul Loves”. Songs of Solomon 3:4.
Urebye mu magambo y’ururimi rw’ikinyarwanda, ugasoma umurongo wose wa 4 w’iki gice cya 3 cy’iyi ndirimbo ya Salomo hagira hati“ Tugitandukana gato, mbona uwo umutima wanjye ukunda. Ndamufata nanga kumurekura, kugeza ubwo namugejeje mu nzu ya Mama, mu cyumba cy’uwambyaye”.
Muri iyi ndirimbo, habonekamo amagambo y’ubwenge kandi y’ubuhanga benshi mu bakundana bakunze kwifashisha nk’ibisigo by’urukundo batura abo bihebeye. Ukomeje muri iki gice cya gatatu kandi ukomeza kumva uburyohe buhebuje bw’amagambo yuzuye urukundo muri iyi ndirimbo ya Salomo.
Ange Ingabire Kagame, ni umukobwa wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame. Amagambo y’urukundo yakuye mu ndirimbo ya Salomo ya yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa twitter aho abamukurikira ari ibihumbi n’ibihumbi.
Soma inkuru bijyanye hano: Umukobwa umwe wa Perezida Paul Kagame yambaye agatimba ahesha ishema umuryango
Munyaneza Theogene / intyoza.com