Kamonyi: Umuhanda wa Kaburimbo, Ruyenzi, Gihara, Nkoto uratangirana n’uku kwezi kwa Nyakanga 2019
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Kayitesi Alice kuri uyu wa 09 Nyakanga 2019 mu nteko y’Abaturage yitabiriye mu Kagari ka Gihara yijeje abayitabiriye ko umuhanda wa Kaburimbo bategereje igihe utangirana n’ingengo y’imari ya 2019-2020 itangirana n’uku kwezi kwa Nyakanga.
Kayitesi Alice, umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi aganira n’abaturage b’Akagari ka Gihara, abo mu nkengero zako n’abandi bitabiriye inteko rusange y’abaturage yateraniye rwagati mu isantere y’ubucuruzi ya Gihara, yabijeje ko umuhanda wa kaburimbo bategereje igihe bawukozaho imitwe y’intoki. Ko uri mu mihigo y’Akarere ukaba ugomba gutangirana n’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019-2020 itangira muri uku kwezi kwa Nyakanga.
Nyuma yo kubyemerera akanabihamiriza abaturage, yongeye abisubiriramo intyoza.com ati ” Uyu muhanda nibyo koko tuzatangirana n’iyi ngengo y’imari y’uyu mwaka twatangiye muri uku kwezi kwa karindwi ndetse uri no mu mihigo y’Akarere y’uyu mwaka, ariko tuzawukora mu byiciro”.
Akomeza ati ” Ni umuhanda mugari, ibirometero icumi n’igice( 10,5km) ntabwo twabikora mu mwaka umwe ngo bihite birangira ariko tuzatangira uyu mwaka. Ibijyanye n’agaciro, inyigo yakozwe bwa mbere yagaragazaga hafi Miliyari umunani(8,000,000,000Frws), turimo gukorana na RTDA ndetse na MINENFRA kugira ngo badufashe kongera gusubiramo iyo nyigo, ibyo rero nibyo turimo ariko uyu muhanda wo ugomba gutangira muri uyu mwaka tukazawukora mu byiciro”.
Mayor Kayitesi, akomeza atangaza ko mu mpera z’uyu mwaka wa 2019 abaturage b’Umurenge wa Runda n’abandi bakoresha uyu muhanda, bazaba bakandagira muri Kaburimbo nubwo ngo uzaba utararangira ariko ibikorwa byo kuwukora byo bizaba byaratangiye.
Akarere ka Kamonyi nubwo kari mu marembo y’umujyi wa Kigali waba uwusohoka cyangwa se uwinjiramo uva cyangwa werekeza mu Ntara y’Amajyepfo, nta muhanda wa Kaburimbo kagira ushamikiye ku muhanda mukuru ukanyuramo ugana Muhanga n’ibindi bice. Uyu muhanda Ruyenzi, Gihara, Nkoto uramutse ukozwe niwo waba ari uwa mbere babonye ushamikiye ku muhanda wa Kaburimbo mukuru.
Munyaneza Theogene / intyoza.com