Gakenke: Polisi yafashe umugabo ucyekwaho gukoresha impapuro mpimbano
Muri iki cyumweru dusoje, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke yafashe uwitwa Havugimana Etienne ufite imyaka 36 y’amavuko atwaye imodoka Pickup/Hilux RAB 924 W afite icyangombwa cy’igihimbano kigaragaza ko imodoka ye yakorewe isuzumwa ry’ubuziranenge n’ikigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka kizwi nka control technique.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police (CIP) Alexis Rugigana yavuze ko Havugimana yafashwe n’abapolisi b’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda bari mu kazi.
Yagize ati “Ubwo abapolisi bari mu kazi kabo ka buri munsi bahagaritse Havugimana atwaye imodoka avuye i Musanze yerekeza i Kigali, bamusaba ibyangombwa by’imodoka n’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, mu kugenzura ibyangombwa yari amaze kubaha basanga icyangombwa kigaragaza ko imodoka yakorewe isuzumwa ari igihimbano.”
CIP Rugigana yasabye abaturage kwirinda gukoresha impapuro mpimbano kuko bishyira ubuzima bw’ubifatiwemo mu bibazo bikadindiza n’iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “Polisi ifitanye imikoranire myiza n’abaturage kimwe n’izindi nzego z’umutekano n’izibanze ku buryo ntawe uzabona aho amenera akora ibyaha nk’ibi byo gukoresha ibyangombwa mpimbano kimwe n’ibindi. Tuributsa abantu ko kwigana no guhimba inyandiko ari icyaha gihanwa n’amategeko, tukanasaba buri wese gutanga amakuru y’abakora bene ibi byaha kuko bidindiza iterambere n’ubukungu bw’igihugu.”
CIP Rugigana yibukije ko Polisi ifite intego yo gutanga serivise nziza ku baturage bose bityo ko nta muturage ukwiye kunyura iy’ubusamo ngo ashake ibyangombwa bitujuje ubuziranenge, yongeraho ko ikigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’imodoka cyongereye amasaha yo gukora kuko gikora kugera sasita z’ijoro kikanagira gahunda yo kwegereza imashini isuzuma ubuziranenge abaturage hirya no hino mu gihugu.
Hakizimana yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Gakenke kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano akekwaho.
intyoza.com