Kamonyi/Runda: Ubuyobozi bwazindukiye guhumuriza abaturage b’I Rukaragata bishwemo umwe
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buri kumwe n’inzego z’umutekano muri iki gitondo cyo kuwa 20 Nyakanga 2019 bwazindukiye mu Mudugudu wa Rukaragata, Akagari ka Gihara guhumuriza no gufata mu mugongo abaturage baho nyuma y’uko umugizi wa nabi atemye batatu umwe akahasiga ubuzima.
Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye intyoza.com ko nyuma y’uko abaturage batatu batemwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 19 Nyakanga 2019 ku I saa kumi n’imwe n’igice, barwanye no kugeza abakomeretse kwa muganga no gufata umugizi wa nabi, ijoro rikagera bakiri muri ibi bibazo ku buryo batabonye uko baganira n’abaturage ngo babahumurize.
Gitifu Mwizerwa, avuga ko muri iki gitondo ku I saa moya zishyira saa mbiri aribwo ubuyobozi bwagiye ahabereye ubu bugizi bwa nabi, guhumuriza no gufata mu mugongo abaturage nyuma y’ibyaraye bihabereye.
Akomeza avuga ko basabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano ariko kandi banashimira abaturage bagize uruhare mu gufata uyu mugizi wa nabi nyuma y’uko yari amaze gutema batatu harimo umusaza yari yatemye bikomeye bikamuviramo gupfa.
Mubyo abaturage bagaragarije ubuyobozi ni uko uyu mugizi wa nabi ngo ashobora kuba ibyo yakoze yari afite abamutumye kuko ngo mbere yo kujya gukora aya marorerwa hari aho yabanje kuyoboza.
Gitifu Mwizerwa, avuga kandi ko mu kuganira n’abaturage babashimiye ko batihaniye kuko bari bafite mu maboko yabo umugizi wa nabi wari umaze gutema batatu muri bo harimo umusaza byagaragaraga ko yababajwe bikomeye aho yaje kugwa kwa muganga.
Abaturage bakanguriwe kutihanira, babwirwa ko iyo bajya kubikora byari kubagiraho ingaruka kuko ngo guhana ni ukw’amategeko naho uwihaniye agafatwa nk’uwarenze ku mategeko kuko hari ibihano kuri we.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Runda buri kumwe n’inzego z’umutekano kandi basuye abaraye ku kigo nderabuzima cya Gihara, aho basanze barimo koroherwa ndetse bitegura gutaha bakajya baza kwipfukisha. Uretse ibi kandi basuye urugo rwapfuyemo umuntu babafata mu mugongo, barabahumuriza. Basabye abaturage gutanga amakuru ayo ariyo yose bamenya mu rwego rwo gufasha mu iperereza.
Soma inkuru bijyanye hano umenye uko ibyabaye byagenze: Kamonyi/Gihara: Yatemye abantu batatu akoresheje umupanga umwe arapfa
Munyaneza Theogene / intyoza.com