Gasabo: Abagabo babiri bafatanywe amadolari y’amiganano
Muri iki cyumweru dusoje Polisi ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kacyiru yafashe abagabo babiri Kanamugire Fiston w’imyaka 20 na Kagame Peter w’imyaka 23 bacyekwaho gukoresha amadolari magana abiri (200$) y’amiganano.
Aba bagabo bombi bafatiwe mu kabari barimo banyweramo ubwo bajya kwishyura bagatanga amadorali ijana (100$) y’amiganano.
Neretsabahizi Philibert uyobora akabari aba bagabo bari bari kunyweramo bamwishyuye ayo madorali 100 $ ayashidikanyaho, niko kubaza uwari uyamuhaye ariwe Kagame Peter aho yayakuye maze amubwira ko ayahawe na mugenzi we basangiraga Kanamugire Fiston kandi afite n’andi, nuko ahita yitabaza Polisi.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi, yavuze ko Neretsabahizi akimara kwitabaza Polisi yahise ijyayo ifata abo bagabo.
Yagize ati “Akimara kuduha aya makuru twahise tujyayo dusanga abo bagabo koko bafite amadorali 200 $ y’amiganano.”
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali yakomeje avuga ko uyu Kanamugire yababwiye ko aya madorali yayavunjiwe n’umuntu ukora Kimisagara akayamuhera ku bihumbi mirongo inani(80,000frw) kuri buri jana ry’amadorali (100USD) amubwira ko nawe azungukamo najya kuyavunjisha.
CIP Umutesi yagiriye inama abaturage gushishoza mbere yo kwakira amafaranga bakareba niba yujuje ubuziranenge, igihe bagize amakenga bakihutira kwitabaza inzego z’umutekano nk’uko uyu muyobozi w’aka kabari yayagize akitabaza Polisi.
Yongeyeho ko amafaranga y’amiganano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu ndetse akanasubiza inyuma ubukungu bw’igihugu, agasaba buri wese kugira uruhare mu kurwanya abayakora ndetse n’abayakwirakwiza.
CIP Umutesi agira inama abaturage kwirinda kwishora mu bikorwa byo gukora amafaranga y’amiganano ndetse n’ibindi byaha kuko nta narimwe Polisi ifatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage bazahwema kurwanya abakora ibinyuranyije n’amategeko.
Ingingo ya 269 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).
intyoza.com