Ruhango: Ukekwaho kwiyita umukozi wa compassion international akambura abaturage yafashwe
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ruhango mu murenge wa Kinazi kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019, yafashe umugabo witwa Karake Innocent w’imyaka 44 y’amavuko wabeshyaga abaturage avuga ko akorera umushinga wa compassion International akabasaba amafaranga kugira ngo abandikire abana muri uwo mushinga.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Karekezi yatangaje ko Karake yafashwe ubwo abaturage bari bamaze kumenyesha Polisi ko hari umugabo wabasabye amafaranga ngo abashyirire abana mu mushinga uzabarihira amashuri.
Yagize ati “Uwo mugabo yaje abwira abaturage ko afite umushinga akorera wifuza kwandika abana bari hagati y’imyaka 7 na 23 ukazabishyurira amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ku buntu ariko ukabanza gutanga amafaranga 300,000 y’amanyarwanda kuri buri rugo rwandikiwe umwana, nibwo abaturage bahitaga bamenyesha Polisi arafatwa.”
CIP Karekezi yavuze ko ubwo Karake yafatwaga yasanganwe indangamuntu eshatu (3) ziriho ifoto ye ariko zanditseho amazina atandukanye ndetse n’impapuro yahaga abaturage ababeshya ko zigaragaza ko umwana yemerewe n’umushinga(Compassion).
Yakomeje asaba abaturage kujya baba maso kuko abatekamutwe babaye benshi kandi babikora mu buryo umuntu adashobora gutahura adashishoje neza haba ubwo bakora bifashishije ikoranabuhanga cyangwa n’ibindi.
Yagize ati “Muri iki gihe ubutekamutwe bugenda bwiyongera abaturage bakwiye kujya bagira amakenga y’abantu babizeza serivisi cyangwa ubundi bufasha bitazwi n’inzego z’ibanze, kuko umushinga wose ugamije guteza imbere abaturage uba uzwi n’inzego za leta bityo n’abawukorera badasaba abaturage amafaranga.”
CIP Karekezi yashimye ubufatanye bugaragara hagati ya Polisi n’abaturage kuko abaturage bamaze gusobanukirwa akamaro ko kwicungira umutekano bagatangira amakuru ku gihe y’abawuhungabanya.
Yasoje asaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe y’igishobora guhungabanya umutekano icyo aricyo cyose.
Karake yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Kinazi kugira ngo akurikiranwe ku byaha akekwaho.
intyoza.com