Rusizi: Umuturage waciwe amafaranga y’amande azira kutamenya gusoma ngo yarenganuwe
Umugabo witwa Nsabimana Dominiko aherutse gucibwa amafaranga y’amande 2000 azira ko atazi gusoma mu karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakarenzo, Akagari Rusambu Tariki 29 Kamena 2019. Nyuma y’igihe abantu bibaza kuri Gitansi No 0529929B yanditswe n’uwitwa Philbert, nyuma kandi y’ibitekerezo bya benshi byanengaga iki gikorwa cyafashwe nk’akarengane, uyu mugabo wahanwe nta tegeko nta n’ibwiriza ryisunzwe ngo yarenganuwe.
Nyuma y’uko abantu benshi babonye iyi Gitansi ku mbuga nkoranyambaga bakibaza niba ibyo babona ari ukuri cyangwa se niba ari ikoranabuhanga ryakoreshejwe bikandikwa, ariko bikaza kugaragara ko ari impamo uyu mugabo yaciwe amafaranga y’amande azira kutamenya gusoma, ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi kuri uyu wa 13 Kanama 2019 bwemereye Radio isangano dukesha iyi nkuru ko habaye amakosa ariko kandi ko uyu muturage ngo yarenganuwe.
Kayumba Ephrem, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yahamije aya makuru avuga ko ibi byabaye, ko nawe amaze iminsi ibiri abimenye. Yemera kandi ko ibyakozwe binyuranije n’amategeko, ko ndetse nta n’amabwiriza abiteganya ko utazi gusoma ahanwa agacibwa amafaranga y’amande.
Mayor Kayumba, yakozwe buvuga ko nyuma yo kumenya aya makuru yahise asaba ubuyobozi bw’Umurenge waNyaarenzo guhira buhagarika iki gikorwa ariko kandi n’uyu muturage bukamusubiza amafaranga ye.
Akomeza avuga ko nta mpungenge abantu bakwiye kugira z’uko haba hari abandi baturage bakorewe iri hohoterwa bagacibwa amande atagira itegeko n’ibwiriza yishingikirije.
Ati”. Ni uriya wenyine byabayeho, kuko ntabwo ari umukwabu wabaye ngo bajye gufata abantu batazi gusoma no kwandika, ahubwo bamufatanyije yari aje gusaba service, bamusabye gusoma urutonde rw’ibisabwa ntiyabasha kurusoma, bahita bamenya ko atazi gusoma no kwandika, bamubaza impamvu atagiye mu isomero ry’abakuze, kuko nta gisubizo yari afite bahita bamuca amande”.
Haba mu mategeko ndetse n’amabwiriza atandukanye mu Rwanda, nta hantu na hamwe hagaragara ko umuturage cyangwa undi wese utazi gusoma no kwandika ahanishwa gucibwa amafaranga y’amande runaka. Kubikora ni akarengane nk’akandi kuko binyuranye n’amategeko.
Munyaneza Theogene / intyoza.com