Abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bigishijwe uruhare bafite mu gukumira impanuka
Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga umutekano wo mu muhanda ndetse no kugabanya impanuka zihitana abantu abandi zikabasigira ubumuga, Polisi y’u Rwanda n’abafanyabikorwa bayo binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Gerayo Amahoro” basobanuriye abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye uburyo bagomba gukoresha umuhanda budateza impanuka.
Ubu bukangurambagaga bugeze ku cyumweru cya 14, kuri iyi tariki ya 13 Kanama Kanama 2019 bwakomereje mu bigo by’amashuri mu gihugu hose aho abanyeshuri bagaragarijwe uruhare bafite mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda, k’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’ishyirahamwe ryigisha gutwara ibinyabiziga mu Rwanda rizwi nka ANPAER (Association Nationale des Proprietaires des Auto-Ecoles au Rwanda).
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko 21% by’abana bari hagati y’imyaka 5-14 bapfa bazize impanuka.
Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda Commissioner of Police (CP) Rafiki Mujiji yavuze ko impamvu bahisemo gukangurira abanyeshuri kwirinda impanuka ari uko usanga akenshi abana badasobanukiwe amategeko y’umuhanda cyangwa uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda.
Yagize ati “Abanyeshuri usanga akenshi badasobanukiwe amategeko y’umuhanda niyo mpamvu Polisi y’ u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo bafashe aya mezi abiri yo kumvisha neza abanyeshuri uruhare bafite mu kwirinda impanuka binyuze mu bumenyi tuzaba twabasangije muri aya mezi abiri twihaye yo kubasobanuri bihagije ibijyanye n’ubwirinzi bw’impanuka zo mu muhanda.”
Yavuze ko kwigisha abanyeshuri uko bakwiye kubahiriza amategeko y’umuhanda bizatuma abana barushaho gusobanukirwa uko bagomba kwitwara mu gihe bari gukoresha umuhanda.
Yagize ati “Kumenya amategeko y’umuhanda ntibireba abantu bakuru gusa. Abana nabo bakeneye gusobanukirwa uko bakwiye kwitwara mu gihe bari gukoresha umuhanda baba bagenda n’amaguru cyangwa batwawe ku binyabiziga bitandukanye.”
CP Mujiji yashimangiye ko muri aya mezi abiri abanyeshuri bazigishwa uko umunyamaguru yambuka umuhanda mu buryo bwizewe, icyo ibyapa biba biri ku muhanda bisobanura n’andi mabwiriza abakoresha umuhanda bakwiye kubahiriza kugira ngo birinde impanuka.
Yaboneyeho gusaba abakoresha umuhanda bose kuzirikana amabwiriza agenga ubukangurambaga bwa “Gerayo Amahoro” kugira ngo bakuremo isomo ribafasha gukumira no kwirinda impanuka zo mu muhanda ku buryo buri wese ufite aho agiye, abe yizeye ko agaruka cyangwa agerayo amahoro.
Ubukangurambaga ku bakoresha umuhanda mu kwirinda impanuka bwiswe “Gerayo Amahoro” buzamara ibyumweru 52, bukaba bwatangiye kwibanda ku banyeshuri aho bazamara amezi abiri basobanurirwa uko bagomba kwirinda no gukumira impanuka zo mu muhanda.
intyoza.com