Kamonyi: Ahitwaga Mugihigi habaye aho bashakira ubuzima nyuma y’imyaka 25 yo kwibohora
Umubyeyi Kamagaju Eugenie, utuye mu Kagari ka Gihinga, Umudugudu wa Ryabitana ho mu Murenge wa Gacurabwenge avuga ko nyuma y’imyaka 25 yo kwibohora ndetse n’umurongo wa Politiki y’ubuyobozi bwiza buzamura umuturage, ahahoze hitwaga Mugihigi habarizwa abarwaye amavunja, abanyamwanda n’ababayeho nabi hahindutse ahashakirwa Ubuzima.
Umubyeyi Kamagaju aganira n’intyoza.com ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Kanama 2019 yavuze ko mbere ya Jenoside aka gace kitwaga Mugihigi ariko ubu ka kaba karimo ibikorwa by’iterambere bitandukanye ndetse n’ibiro byAkarere ariho byubatse ngo uyu munsi kabaye agace gasobanutse bise aho bashakira ubuzima( ahahigirwa ubuzima).
Ati” Aha hantu mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi hitwaga Mugihigi, hari hatuye abantu b’amavunja, hari inzu z’ibyatsi, hari abantu b’abanyamahane batoga, basinda ariko uyu munsi nyuma y’imyaka 25 yo kwibohora kubera iterambere dukesha Perezida Paul Kagame hitwa Mugihigiro, hahigirwa ubuzima, hashakirwa ubuzima niko hasigaye hitwa”.
Kamagaju, akomeza ati ” Hari byose. Hari Akarere, hari urukiko, Amashuri, amavuriro(hegereye Ikigo nderabuzima cya Kamonyi ariko banafite Poste de Sante), Hari Umurenge n’inzego z’ubuyobozi zubatse neza. Hari amazu meza n’ibikorwaremezo nk’amazi n’amashanyarazi, hari umuhanda wa Kaburimo uhanyura, hari urukiko hari MAJ umukozi wese arakora akabaho neza agafasha n’abandi, mbere ibikorwa byiza byarahegerejwe bituma amateka yo Mugihigi ahinduka haba ahahigirwa cyangwa Ahashakirwa Ubuzima”.
Uretse kuba aka gace avuga ko karimo abakozi batandukanye baba aba Leta n’abigenga, anavuga ko n’abaturage basanzwe batagira akazi kabahemba umushahara uhoraho ngo bafite ubutaka bahinga bakeza, abandi bagakora ubucuruzi n’ibindi bibinjiriza bitari uguhiga nk’ibyahakorerwaga cyera.
Umubyeyi Kamagaju, avuga ko aka gace kubatsemo ibiro by’Akarere ndetse karimo iterambere ryihuse rigaragarira umuhisi n’umugenzi, mu myaka 25 ishize kabarizwagamo abahigi ariko ngo uyu munsi ntabwo bagihiga nka cyera. Avuga ko amateka y’imiyoborere myiza yatumye basirimuka bakubaka amazu meza, barakaraba baracya hanyuma kandi ngo baturanye n’abandi beza bafatanije mu guhindira ubuzima. Ahamya ko uyu munsi uhatembereye ukahareba utahaherukaga ngo uretse kugira ukuyobora nta kindi cyatuma uhamenya kuko imibereho y’ubuzima mu buryo butandukanye yarahindutse.
Munyaneza Theogene / intyoza.com