Kamonyi/Rugalika: Abaturage mu kagari ka Sheli bikoze ku mufuka bitunganyiriza umuhanda
Abaturage bo mu Kagari ka Sheli, Umudugudu wa Gatovu ho muri Rugalika basobanukiwe ko aribo bisubizo bizima by’ibibazo bahura nabyo bituma kuri iki cyumweru Tariki 18 Kanama 2019 bakodesha imashini kabuhariwe mu gutunganya imihanda ziza kubakorera umuhanda wari ubabangamiye mu buhahirane n’imigenderanire.
Karangwa Fidel, umukuru w’umudugudu wa Gatovu yabwiye intyoza.com ko kwishakamo igisubizo cyo kwitunganyiriza umuhanda byatewe n’uko babonaga ko umuhanda wagirika kandi nta handi babona igisubizo cyo kuwukora kiri cyane ko bari barasabye igihe kirekire ko hagira igikorwa ariko bakabona nta gikorwa.
Akomeza avuga ko uyu muhanda uzoroshya ingendo mu buryo butandukanye haba abajya ku isoko, abagore batwite bagomba kujyanwa kwa muganga, abazana n’abajyana ibicuruzwa bitandukanye. Avuga kandi ko abafite imodoka zitazongera kwangirika nk’uko byabaga bitewe n’umuhanda mubi.
Mukabagire Leoncie, avuga ko uyu muhanda wari ugoye abaturage mu migenderanire n’imihahiranire cyane mu gihe cy’imvura. Ati“ Uyu muhanda wari utubangamiye cyane ariko bikarushaho kuba bibi mu gihe cy’imvura. Hasayaga n’imodoka yaza ntihatambuke na Moto yaza ntihatambuke. Ubu byabaye byiza kuko imbogamizi zishize tukaba tugiye koroherwa no kuwugenda ibihe byose. Umuturage wese arafasha uko yishoboye haba gutanga umuganda usanzwe cyangwa amafaranga ku yafite”.
Paul Niyonzima, ahamanya na bagenzi be ko uyu Muhanda wari ubangamiye abaturage mu migenderanire n’imihahiranire. Avuga ko igitekerezo cyatangiriye mu bantu bafite imodoka bari babangamiwe n’umuhanda baganira n’abandi baturage bagasanga nabo bari babangamiwe bahitamo gushyira hamwe imbaraga ngo bikemurire ikibazo cyane ko ngo ubuyobozi babonaga ntacyo mu gukemura ikibazo. Avuga ko uyu ari umusaruro wo gushyira hamwe no kwishakamo ibisubizo kw’Abaturage bagamije kwiteza imbere badategereje ak’imuhana.
Bagirishya Benjamin, umuturage akaba n’umwe mubahagarariye iki gikorwa avuga ko bafashe umwanzuro wo kwishyira hamwe nyuma yo kubona ko gukomeza gutegereza igisubizo cy’ubuyobozi ku muhanda bakoresha aribo bisigaza inyuma. Avuga ko abaturage igikorwa bakigize icyabo ku buryo buri wese atanga inkunga atinuba. Avuga kandi ko igice cya mbere gishingiye ku gutunganya umuhanda no kuwutsindagira, bakazakurikizaho gukora ibiraro na n’imiferege icamo amazi bagamije kurinda uyu muhanda kwangizwa n’amazi y’imvura yakundaga kugwa ikawangiza.
Karemera Bashunga Husein, avuga ko nk’abaturage atari ubwa mbere bakora igikorwa nk’icyi bikoze ku mufuka. Ibi ngo ni nokwereka abandi ko nta kidashoboka ahari ubushake no gushyira hamwe kw’abaturage. Gusa ibi ngo babikoze nyuma yo kwiyambaza ubuyobozi ariko bakabona ko igisubizo gitinda. Avuga ko hari abumvaga ko bitashoboka ariko ngo iyo umuturage yumvise neza inyungu ziri mu gikorwa runaka kandi kimureba abigira ibye kandi akabizamo wese kuko ari umuco batozwa na perezida kagame wo guhora bishakamo ibisubizo by’iterambere bifuza.
Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu ashima igikorwa cyo kwishyira hamwe kw’aba baturage bagamije kwitunganyiriza ibikorwa remezo. Avuga koi bi ari ikimenyetso cy’imyumvire myiza y’abaturage basobanukiwe ko uruhare rwabo mu bibakorerwa ari ingenzi.
Tuyizere, akomeza avuga ko iki ari igikorwa abaturage b’I Sheli bakoze n’abandi mu bice bitandukanye bakwiye kubigiraho kuko ari ikimenyetso ndakuka ko ntawe byananira afite ubushake. Avuga kandi ko Akarere gafite ibikorwa byinshi kagomba abaturage ariko kubona bazirikana ko nabo bakwiye kugira icyo bunganiramo ngo ni iby’agaciro ku Gihugu kugira abaturage b’imyumvire nk’iyi. Avuga kandi ko ubuyobozi bubari inyuma mubyo bazabukeneraho kugira ngo bagere ku byiza bifuza.
Umuhanda urimo gukorwa n’aba baturage ureshya na Kilometero imwe na metero zisaga magana atatu. Uhera kuri Kaburimbo ahazwi nko ku Mugomero cyangwa ku Munyinya. Ni umuhanda abaturage bifuza ko nyuma yo kuwukora wanashyirwaho amatara awucanira kuko ngo hajya hakunda kuba urugomo rw’amabandi atega abantu akabacuza utwabo by’umwihariko abanyantege nke barimo abagore n’abana.
Soma inkuru ijyanye n’iyangirika ry’uyu muhanda hano: Kamonyi: Rwiyemezamirimo yangije Umuhanda n’amazi by’Abaturage, baratabaza ubuyobozi
Munyaneza Theogene / intyoza.com