Abantu bane bakekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge bafashwe
Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (Anti-Narcotics Unit –ANU) ryafashe abantu bane bari mubacyekwaho gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu bice bitandukanye by’igihugu.
Abafashwe ni Twizerimana Theogene w’imyaka 28, Iradukunda Edmond w’imyaka 25, Uwimana Ange w’imyaka 18 na Twizerimana w’imyaka 24; bose bafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 19 Kanama 2019 mu turere dutandukanye aritwo Gakenke, Nyabihu na Musanze.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko ibikorwa byo gufata aba bantu byabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Twizerimana Theogene niwe wakwirakwizaga urumogi mu karere ka Gakenke aruhawe na Iradukunda wafatiwe mu mudugudu wa Kazirankara, akagari ka Nyanitana mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu. Ariko aba bombi bakaba baruhabwa na Uwimana Ange.”
Muri icyo gihe Twizerimana Theogene afatwa yari yaraye ahawe udupfunyika 1003 tw’urumogi na Iradukunda.
Undi wafashwe muri aka gatsiko kakwirakwizaga urumogi ni Twizerimana wafatiwe mu karere ka Musanze, umurenge wa Muhoza akagari Kigombe, umudugudu wa Nyamuremure wafatanwe udupfunyika 503.
Umuvugizi wa Polisi, yagize ati “Ni igikorwa cyateguwe n’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage, uku guhanahana amakuru hagati y’abaturage na Polisi kwagize akamaro gakomeye mu gutuma aba bacuruzaga ibiyobyabwenge amayeri yose bakoreshaga n’inzira babinyuzagamo mu guhunga inzego z’umutekano bitahurwa barafatwa.”
Mu kwezi dusoje kwahariwe ibikorwa bya Polisi, Polisi yerekanye ibiyobyabwenge byafashwe bigizwe n’ibiro 1600 ndetse n’udupfunyika 832 by’urumogi, udusashi 34157 tw’inzoga zitemewe(Gins) na litiro za Kanyanga 241,000 ndetse n’izindi nzoga zitemewe; byose byafatiwe mu gihugu hose mu bikorwa bya Polisi bitandukanye mu mezi atatu ashize.
Hagati y’ukwezi kwa Nyakanga 2018 n’ukwezi kwa Nyakanga kwa 2019, Polisi imaze gufata litiro zirenga 5500 za kanyanga n’ibiro birenga 200 by’urumogi mu turere twa Nyagatare, Gicumbi na Burera gusa. Muri iki gihe kandi mu karere ka Gicumbi hafatiwe ibiro 1900 bya mayirungi.
CP Kabera yagize ati “Polisi n’izindi nzego zibishinzwe zashyize imbaraga mu kurwanya icuruzwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu baturage.”
Yongeyeho ati “Tuzakomeza gukora ibikorwa bigamije gufata abacuruza bakanakwirakwiza ibiyobyabwenge kugira ngo tubashyikirize ubutabera, tunakangurire urubyiruko kwirinda ingaruka ziterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.”
Twabibutsa ko mu karere ka Gasabo, umugabo n’umugorewe baherutse gufatanwa udupfunyika tw’urumogi 40.000, hanafashwe imodoka yari ifite ibirango bya Congo mu karere ka Rubavu ipakiye ibiro 200 by’urumogi.
Aba bose baramutse bahamwe n’icyaha bahanishwa gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) nk’uko bikubiye mu ngingo ya 263 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu Rwanda.
intyoza.com