Kamonyi: Abantu 18 bakomerekeye mu mpanuka ikomeye
Ku mugoroba w’uyu wa Gatanu Tariki 23 Kanama 2019 mu Murenge wa Gacurabwenge urenze gato ahazwi nka Rwabashyashya mu ikorosi rihari werekeza ku Karere ka Kamonyi habereye impanuka ikomeye aho Tagisi Minibus yinjiye mu ikamyo itwara umucanga izwi nka HOHO. Abantu 18 bari miri iyi Tagisi bakomeretse barimo umunani bakomeretse bikomeye.
Bamwe mu bageze aho iyi mpanuka yabereye bwa mbere babwiye intyoza.com ko yabaye ahagana ku i saa kumi n’ebyiri n’iminota 20. Bavuga ko Minibus ifite Pulaki RAA 926 R) yari itwaye abagenzi 18 yerekeza Kigali yinjiye mu ikamyo ifite Pulaki RAD 924X iyiturutse inyuma. Iyi Minibus yangiritse ndetse n’abagenzi barimo barakomereka, barimo umunani bakomeretse bikomeye.
Uretse abagenzi bane bihutanwe ku bitaro bya Remera Rukoma hakigera ubutabazi, abandi kugeza ku i saa mbiri n’iminota 40 bari bakitabwaho ahabereye iyi mpanuka. Mubitabwagaho, barimo abo bigaragara ko nabo bamerewe nabi nubwo imodoka z’Imbangukiragutabara zanyuzagamo zigatwara uwabaga amaze guhabwa ubutabazi bw’ibanze.
Mu gihe iyi mpanuka yabaga, umushoferi w’iyi Kamyo yahise abura. Benshi bibaza icyamuteye guhunga kandi mu bigaragara nta kosa ryamuturutseho kuko iyi Minibus yamwinjiyemo imuturutse inyuma.
Umwe mubakorana n’uyu mushoferi, yabwiye intyoza.com ko uyu mushoferi yahuye nawe agenda asa n’uhunga akamuha imfunguzo z’imodoka ameze nk’uwahungabanye ku bw’ibyo yari abonye( uburyo abantu babaye).
Ku makuru intyoza.com yabonye ni uko umushoferi w’iyi Tagisi nawe wari wakomeretse ndetse bigaragara ko yahungabanye kuko ubwo abandi bitabwagaho n’abaganga yanyuzagamo akarwana no guhaguruka ari nako avuga ati “si impanuka dukoze”, yitwa Hakizimana Obed w’imyaka 25 y’amavuko mu gihe uw’iyi Kamyo yitwa Uwitonze Anastase.
Munyaneza Theogene / intyoza.com